00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPOC n’Umunyamakuru Muvunyi baritana bamwana

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 August 2013 saa 10:26
Yasuwe :

Inkuru twatangaje ku wa 22 Kanama 2013 ivuga ko umunyamakuru Muvunyi Fred agiye kugeza mu butabera Minisiteri y’Umuco na Siporo ayishinja kumwima amakuru. Iyo minisiteri yo irahakana yivuye inyuma ko nta makuru yimanye, kandi ko Muvunyi ku yo yasabye amwe yayabonye, andi yagombaga gutegereza kuri gahunda yari yahawe. Muvunyi we avuga ko ibyo yasabye ntacyubahirijwe bitinze azitabaza inkiko.
Minisiteri ya Siporo n’Umuco ivuga ko Umunyamakuru Muvunyi Fred, kuwa gatatu tariki ya 21 Kanama (…)

Inkuru twatangaje ku wa 22 Kanama 2013 ivuga ko umunyamakuru Muvunyi Fred agiye kugeza mu butabera Minisiteri y’Umuco na Siporo ayishinja kumwima amakuru. Iyo minisiteri yo irahakana yivuye inyuma ko nta makuru yimanye, kandi ko Muvunyi ku yo yasabye amwe yayabonye, andi yagombaga gutegereza kuri gahunda yari yahawe. Muvunyi we avuga ko ibyo yasabye ntacyubahirijwe bitinze azitabaza inkiko.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco ivuga ko Umunyamakuru Muvunyi Fred, kuwa gatatu tariki ya 21 Kanama 2013 yageze mu biro avuga ko ashaka amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga agenerwa Siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru. Minisiteri ivuga ko uwo munyamakuru yasanze Umunyamabanga Uhoraho yakira abashyitsi bari bafitanye gahunda, amubwira ko amakuru ashaka yayahabwa n’Umuyobozi wa Siporo muri iyo Minisiteri.

Minisiteri ivuga ko itimanye amakuru

Guillaume Serge Nzabonimana, Umujyanama wa Minisitiri wa Siporo n’umuco, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Muvunyi Fred ageze mu biro by’umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOC yagaragarijwe muri make uko ingengo igenerwa siporo muri rusange ihagaze, anagaragarizwa uburyo ikoreshwa, ko hashingirwa ku bikorwa biba byarateganyijwe birimo nk’inyubako za sitade, imikino y’amakipi y’igihugu iba yarateguwe mu igenabikorwa rya za federasiyo za siporo zitandukanye, ndetse n’imikino y’imyiteguro ishobora kongerwamo hagamijwe kwitegura umukino runaka, gufasha amakipi (clubs) iyo asohotse agiye mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa y’akarere, kimwe no gutera inkunga ibindi bikorwa bigamije iterambere rya siporo muri rusange.

Agira ati “Uyu munyamakuru yasabye ko yahabwa amakuru arambuye ku mafaranga yakoreshejwe kuri buri gikorwa cy’umupira w’amaguru cyabaye mu gihe cyashize. Aha ni ho yagaragarijwe ko bitoroshye guhita ahabwa ayo makuru yose ako kanya, kuko bisaba kubishakisha mu mpapuro z’ibaruramari. Yahanye gahunda n’Umuyobozi wa Siporo ko bazabonana ku wa mbere tariki ya 26 Kanama 2013, saa kumi z’igicamunsi, kuko mbere yaho azaba ari mu kazi hanze ya Minisiteri.”

Nzabonimana akomeza avuga ko Muvunyi atigeze agaragaza ko atanyuzwe n’igihe bumvikanye n’umuyobozi ushinzwe siporo. Ati “Twatunguwe n’iyo nkuru iharabika Minisiteri ko yimanye amakuru, dore ko yanabamenyesheje ko buri kwezi izajya ihura n’abanyamakuru ikagirana na bo ikiganiro, ndetse igiheruka cyabaye tariki ya 30 Nyakanga 2013; ikabaha amakuru yose bashaka. Bigaragaza ko aho avuga ko amaze igihe ashakisha abayobozi ba MINISPOC ngo bamuhe amakuru, yarababuze atari byo. Yanagaragarijwe ko haramutse hari igikorwa runaka cya siporo akeneye kumenyaho imikoreshereze y’amafaranga yacyo byakoroha kubibona, na ho gukora urutonde rw’ibyishyuwe byose muri siporo n’inyemezabwishyu za buri gikorwa bitoroshye.”

Akomeza avuga ko na none MINISPOC itazi amakuru uwo munyamakuru akenera n’ayo adakenera mu yo aba yahawe, byaba byiza yanditse ibibazo byose afite akabisubizwa byose mu nyandiko hatagize igisimbukwa. Agira ati “Minisiteri yatunguwe no kubona inkuru yaranditswe na Niyonziza M. Samuel, kuko uyu waje gushaka amakuru si we wayatangaje, kandi bakorera ikinyamakuru kimwe, agahitamo ko yandikwa n’udafite amakuru y’imvaho kuri iyi nkuru. Nta n’ubwo abonye nta makuru yifuza ahawe ntiygeze anashaka Minisitiri wa Siporo n’Umuco ngo amubure.”

Muvunyi avuga ko ibyo yasabye atabihawe

Mu kiganiro na IGIHE, Muvunyi Fred umunyamakuru wa Izuba Rirashe, yadutangarije ko yaganiriye n’Umuyobozi ushinzwe siporo muri MINISPOC, bemeranya ko impapuro zose zirebana n’ikoreshwa ry’amafaranga cyane cyane mu mupira w’amaguru azazimuha ariko baza kwisubiraho. Agira ati “Barampamagaye ngo nze nakire impapuro nabasabye. Ngezeyo, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC yahise yisubiraho, ambwira ko izo mpapuro batazimpa. Kuvuga rero ko batanyimye amakuru si byo kuko ibyo nifuzaga n’ubu ntibarabimpa.”

Muvunyi yakomeje adutangariza ko yandikiye Minisiteri ya Siporo n’umuco, n’ubu akaba atarasubizwa. Avuga kandi ko ibyo yabimenyesheje Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’urw’Abanyamakuru bigenzura, ategereje ko iminsi iteganywa n’amategeko igera, agakora icyo amategeko asaba.

Muvunyi Fred agita ati “Nashatse kubishyira munyandiko nubwo itegeko riteganya ko ushobora gusaba amakuru kuri telefoni, Imbonankubone cyangwa e-mail. Ibyo bavuga ko bampaye amakuru sibyo rwose, kuko bambwiye ko ayo makuru batayaha umunyamakuru. Byaba byiza bampaye ibyo nabasabye, kuko iminsi twihaye yo gutegereza nirangira; ntayandi mahitamo keretse kubarega. Ibyo mbasaba si amagambo, ahubwo ni inyandiko z’uburyo amafaranga yakoreshejwe muri Siporo mu mwaka w’ingengo y’imari 2012-2013. Narabandikiye ntibigeze bansubiza, sinzi rero aho bahera bavuga ko batanyimye amakuru.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages