00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minispoc yanze ko urwibutso rwa Byumba ruba urw’abazize kwitwa ibyitso

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 6 October 2018 saa 09:24
Yasuwe :

Minisiteri y’umuco na siporo yanze icyifuzo cy’uko urwibutso rwa Byumba, ruba urw’abazize kwitwa ‘Ibyitso by’Inkotanyi’, mu 1990.

Ubwo ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, abatutsi barenga 400 bo mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba biswe urusorongo bashinjwa kuba ‘Ibyitso by’Inkotanyi’.

Aba barimo abakurwaga muri Komini Murambi, Muvumba, Ngarama, Gituza n’izindi.

Imiryango y’aba bashyinguye muri uru rwibutso ruri ahitwa i Gisuna mu Karere ka Gicumbi, yifuza ko bikwiye ko rwakwitirirwa ‘abazize kwitwa ibyitso by’Inkotanyi’, aho kwitwa urw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuko ari umwihariko rufite.

Ubwo Minisiteri y’umuco na siporo, ibigo biyishamikiyeho na federasiyo zitandukanye basuraga uru rwibutso kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Uwacu yasobanuye ko ibi bidashoboka kuko bishwe mu mugambi wa Jenoside.

Ati “Mbonereho mvuge ko ari Jenoside yakorewe abatutsi, abantu ibihe bapfuyemo bitandukanye uburyo bicwe butandukanye byari muri uwo mugambi nyine wa Jenoside yakorewe abatutsi, ntabwo byakwitwa ko ari Jenoside cyangwa ubwicanyi bw’ibyitso hanyuma ngo ahandi tuzabyite ukundi, ni Jenoside yakorewe abatutsi ariko mu matariki atandukanye.”

Nyirarukundo Emerite uyobora Ibuka mu Karere ka Gicumbi, yavuze kandi ko imiryango y’abantu bashyinguye muri uru rwibutso batigeze bahabwa ubutabera bikaba ari imbogamizi kuri bo.

Nyirarukundo avuga ko kugeza ubungubu imibiri iri muri uru rwibutso itazwi umubare ariko cyane cyane higanjemo abo mu yari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste.

Ati “Hari abashoboye kuvamo bararokoka ariko uko bagendaga bajugunyamo niko banabatwikaga, babatwikiragamo n’amapine y’imodoka n’ibindi bikoresho bitandukanye.”

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko Minisiteri y’umuco na siporo izakorana n’izindi nzego gukora ubuvugizi kugira ngo ubutabera ku miryango ifite ababo bashyinguye muri uru rwibutso buboneke.

Minispoc kandi yatanze inkunga kuri uru rwibutso ingana n’ibihumbi 500 Frw, igenewe kurubungabunga no kurukorera isuku.

Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva zishyiguwemo imibiri y'abashyiguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Byumba
Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva zishyiguwemo imibiri y'abashyiguye muri uru rwibutso
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne aha icyubahiro abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Byumba
Nyirarukundo Emerite uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gicumbi
Minispoc yatanze inkunga y'ibihumbi 500 Frw yo gutunganya uru rwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages