Ibi Minisitiri Uwacu yabisabye ubwo yasuraga icyo kigo kuwa 24 werurwe 2015 i Kigali.
Yagize ati“Ibikorwa tumaze kugeraho bikurura ba mucyerarugendo ni byiza, ariko hakenewe n’ibindi byiza kurushaho.’’
Ubufatanye n’ibigo byigenga n’uburyo bwiza yabibukije ko bashyiramo imbaraga, yongeraho ko ibyo uretse no kuba byakurura ba mukerarugendo byarinda n’umuco w’igihugu.
Minisitiri Uwacu ati“Twagiye tubona umuti w’ibibazo twahuye na byo. Icyo dukeneye n’ukunoza uburyo bw’imikorere. Niba dufite ahantu nyaburanga 200,… ntibyakorerwa rimwe ariko gacye gacye hose twahatunganya”.
Umuyobozi wa INMR, Alphonse Umulisa, yavuze ko bagihura n’imbogamizi zo gusana zimwe mu nyubako ziba zishaje.
Yagize ati“Urugendo rwari rurerure n’ibyakozwe ni byinshi, ariko hari byinshi tugikeneye kugeraho kugirango umuco ugendane ku kigero kimwe n’ubukungu bw’igihugu.’’
Yasoje avuga ko bagiye kunoza no kongera udushya, ndetse no kureba uko barenga izo mbogamizi bahura na zo.



















TANGA IGITEKEREZO