Usibye mu Karere ka Kamonyi hatangirijwe iki gikorwa, kizagezwa no mu tundi turere maze aho kimaze gutangizwa gihite kiba ngarukakwezi.
Ijuru rya Kamonyi ni agasozi kari hasi gakikijwe n’utundi twirengeye turimo aka Sholi kabagaho umutwe w’ingabo zarindaga ibwami, akitwa ku Nyenyeri kabagaho abakobwa b’ibwami n’akandi bita ku Cyinzovu kakorerwagaho ibijyanye no kumasha.
Kankindi Gaudiose, ukora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, mu gashami k’umuco n’amateka uri no mu bakoze ubushakashatsi kuri aka gasozi yagasobanuyeho byinshi, birimo n'ibyo abahatuye batari basanzwe bazi.
Ati “Aha ni ahantu twakozeho ubushakashatsi mu ishami ry’umuco kuko ni ahantu hafite umurage ndangamateka w’u Rwanda. Hazwiho cyane kuba haratuwe n’umwami Yuhi Mazimpaka. Benshi iyo bumvise Ijuru rya Kamonyi bibwira ko ari agasozi gasumba utundi ariko siko biri kuko ahubwo riri hasi ugereranyije n’utundi tuhakikije.”
“Buri Gasozi kari aha gafite umwihariko w’ibyagakorerwagaho kuko ntabwo imirimo yose ijyanye n’Ubwami yakorerwaga mu rugo rw’umwami.”
Yasobanuriye abari bitabiriye iyi gahunda uburyo Umwami Yuhi Mazimpaka wari uzwi nk’umusizi w’umusazi yasimbukiye ku rutare ruri hirya y’Ijuru rya Kamonyi yarwitiranyije n’amazi kuko yari afite amakabure (ibisazi) arwikubitaho nabi avira imbere bimuviramo kurwara igihe kinini nyuma aratanga.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice, yashimiye abaturage bafashe umwanya bakaza gukora siporo ariko by’umwihariko no gusobanurirwa amateka y’ibi bice nyaburanga baba baturiye ariko kenshi ntacyo babiziho.
Ati “Ndashimira cyane mwe mwabashije kwitabira kino gikorwa. Ubundi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo murumva ko harimo ibyo bintu uko ari bibiri. Twajyaga dukora siporo kuri bose aho twabaga twavuye mu mikino isanzwe tugashaka siporo yaduhuza twese. Twazengurutse uturere dutandukanye ariko uyu munsi twatangiye gahunda nshya aho duhuza siporo n’Umuco kandi twizera ko izagera n’ahandi.”
Yasabye abatuye aka Karere kumva ko gukora siporo ari inyungu kuri bo kuko bibaha kugira ubuzima bwiza ariko bikanafasha igihugu kuko umuturage ufite ubuzima bwiza ariwe ugira n’uruhare mu kongera umusaruro no guteza imbere u Rwanda.
Meya wa Kamonyi Aimable Udahemuka na we wari muri iyi gahunda yavuze ko ari iby’agaciro kuba itangirijwe aha hantu, abaturage bakabasha no gusobanurirwa amateka y’Ijuru rya Kamonyi menshi batari bazi asaba n’abana bakiri bato bari bahari kujya bashyira imbaraga mu kuyiga no kuyamenya kuko ariko bazajya bayasobanura mu myaka iri imbere.















Ibitekerezo 0