Ni igikorwa cyitabiriwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), Valentine Rugwabiza, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique, Kayumba Olivier, Umugaba w’ingabo za Centrafrique, n’abandi bayobozi bakuru muri MINUSCA.
Abasirikare b’u Rwanda barashweho ubwo bari bacunze umutekano hafi y’agace ka Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto.
Ubuyobozi bwa MINUSCA bwavuze ko inkuru y’urupfu yerekana umurava n’ubwitange ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, ko zikora ubutaruhuka hagamijwe kurinda abaturage b’abasivile no kwimakaza umutekano n’ituze muri Centrafrique.
Bukomeza bugira buti "Ubwitange bwa Sergent Tabaro Eustache n’uburyo yatakaje ubuzima bwe ari mu bikorwa by’amahoro ntibizibagirana."
MINUSCA n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ibya dipolomasi ngo bizakomeza gukorana bya hafi hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique no kwita ku mutekano n’imibereho myiza y’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu.
"Twihanganishije byimazeyo umuryango n’abantu ba hafi ba Sergent Tabaro Eustache, ndetse n’umuryango wose w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bakomoka mu Rwanda.
Ubwitange bwabo n’umurava bikwiye gushimwa no guhabwa agaciro."
Ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangaje ko muri ibi bihe bikomeye "dusabwa gushimangira ibyo twiyemeje ku bikorwa by’amahoro no gushyigikira ingamba zo gukumira ibikorwa nk’ibi by’ihohoterwa muri Centrafrique."
U Rwanda rufite ingabo mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukanagira ingabo muri Centrafrique na Mozambique binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!