00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije mu #kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 April 2019 saa 05:20
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Misiri n’inshuti zabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu murwa mukuru, i Cairo.

Uyu muhango wabaye ku wa 7 Mata 2019, wahuje abanyarwanda babayo, inshuti zabo, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, muri iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi barenga 350. Harimo ba ambasaderi 22, Minisitiri ushinzwe ibidukikije ndetse na Minisitiri wungirije ushinzwe Afurika.

Watangijwe n’isengesho ryo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeza bacana urumuri rw’icyizere, bafata umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abayizize.

Abitabiriye bakurikiye ubuhamya ku mateka y’u Rwanda, bifashishije filimi mbarankuru, banahabwa ubutumwa n’abayobozi batandukanye.

Perezida w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Misiri, Mugorewicyeza Cecile, yashimiye abaje kwifatanya na bo mu kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari iby’agaciro ku banyarwanda.

Yabibukije ko Jenoside ari umugambi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa n’abahezanguni b’abahutu bari bafatanyije na Perezida Habyarimana, bakica abarenga miliyoni amahanga arebera.

Mugorewicyeza yagarutse kuri zimwe mu ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abanyarwanda zirimo ihungabana, abapfakaye, ababaye imfubyi, abafashwe ku ngufu n’izindi, agaragaza ko ubu abanyarwanda basangiye icyerekezo cyo kubaka igihugu.

Amb. Mona Omar wigeze guhagararira Misiri mu Rwanda (1997-2000), yashimiye Perezida Kagame, uko yabashije guhindura u Rwanda igihugu kirangwa n’isuku kandi gifite ubukungu butera imbere nyuma y’uko cyari cyashegeshwa na Jenoside.

Amb. Mona yavuze ko ibyakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi birenze ukwemera kurusha uko bivugwa kuko byageze aho umuntu yica abana be, umugore agasambanywa n’abagabo benshi ku buryo uwatewe inda atamenya n’uwayimuteye.

Ati “Ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni ibibazo, ni ibintu birenze ukwemera ariko igishimishije ni uko abanyarwanda babivuyemo.”

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) mu Misiri, Sammy Ibrahim, yagarutse ku mateka yayiranze, avuga ko ari umugambi wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa n’abayobozi bo mu Budage, barangajwe imbere na Adolf Hitler.

Yanenze uburyo imiryango mpuzamahanga yagize uburangare kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, yiyemeje ko ubwicanyi nk’ubwo butazongera kubaho ariko bikarangira Jenoside yongeye kubaho mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyongerera icyizere abacitse ku icumu, ashimira abaje kwifatanya nabo muri uwo muhango.

Amb. Habimana yavuze ko mu kwibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 gusa ari n’umwanya wo gushimira intwari zagize uruhare mu kuyihagarika.

Amb. Habimana yavuze ko ‘Amaraso y’abaguye mu rugamba rwo kubohora igihugu mu gihe imiryango mpuzamahanga yareberaga, yatumye u Rwanda rubasha kuba icyitegererezo mu kwiyubaka’.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe bigizwemo uruhare n’abayobozi bafite inyota y’ubumwe n’ubwiyunge, barangajwe imbere na Perezida Kagame.

Amb. Habimana yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, abanyarwanda batagize ukwihorera ahubwo bababariye ababiciye, ubutabera bukimakazwa binyujijwe mu nkiko Gacaca, aho uyu munsi abarenga miliyoni bakoze Jenoside bakemera icyaha ndetse bagasaba imbabazi barekuwe, bagafatanya n’abacitse ku icumu kubaka igihugu.

Yasabye abari bateraniye mu muhango wo kwibuka, kwimakaza imiyoborere idaheza, izira icyenewabo na ruswa.

Yagaragaje ko u Rwanda rurushaho gutera imbere, aho Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 ku Isi no ku wa kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari mu gihe mu 2004 rwari ku wa 150.

Amb. Habimana yavuze ko abanyarwanda bishimira inkunga n’ubufasha Guverinoma igenera abarokotse Jenoside, by’umwihariko ashima imbaraga Madamu Jeannette Kagame, akoresha mu kubafasha binyuze muri Imbuto Foundation.

Amb. Habimana yagarutse ku mubano mwiza uri hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri, avuga ko Perezida Kagame ashishikajwe n’uko ibihugu byombi bikomeza kubana neza no guhuza umugambi.

Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Abou Bakar Hefny Mahmoud, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, agakorwa ku mutima n’amateka u Rwanda rwaciyemo.

Yavuze ko ‘Urubyiruko ari rwo ahazaza h’u Rwanda, asaba ko Afurika izirikana ‘Kwibuka Twiyubaka’ kandi abantu bagaharanira ko Jenoside itazagira ahandi iba.

Abanyarwanda baba mu Misiri bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abawitabiriye bari gukurikirana ubutumwa bwahatangiwe
Kayoge Eric, wari uyoboye umuhango wo kwibuka
Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Abou Bakar Hefny Mahmoud
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages