Ubu butumwa yabutangiye i Cairo mu Misiri, ubwo abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyaga kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku wa 1 Gashyantare 2019.
Ni ibirori byaranzwe no gusobanura amateka y’ubutwari bw’abanyarwanda ba mbere na nyuma y’ubukoloni.
Hagaragajwe ko mu 2001 ari bwo Intwari z’igihugu zashyizwe mu byiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi mu rwego rwo kuzishimira naho mbere y’abakoloni habagaho impeta z’ubutwari eshatu arizo; Gucana uruti, Impotore n’Umudende.
Amb. Habimana yavuze ko Intwari z’u Rwanda zagaragaje ukwihangana guhera mu 1959 kugera 1990, ubwo abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga, batemerewe gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.
Mu 1990 nibwo bafashe intwaro ariko biyemeza kuba Intwari bakitandukanya na Politiki yaranze abo barwanaga, babahejeje inyuma y’igihugu.
Ni urugendo rwamaze imyaka ine ariko inzira y’ibiganiro ntigire icyo itanga, biza kuganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi, yateguwe inashyirwa mu bikorwa na Leta yari iriho, ariko Intwari z’igihugu zikayihagarika.
Amb. Habimana ati “Ubutwari burongera burigaragaza, aho Intwari ziyemeje guhagarika Jenoside ariko igikomeye cyane zigahagarika Jenoside nta bundi bwicanyi zikoze.”
Yavuze ko iyo haza gukorwa ubwicanyi, hatari kumenyekana aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubutwari ntibwarangiriye aho, bwakomeje kugaragazwa na nyuma ya Jenoside, aho yahagaritswe ntihagira kwihorera, kunyaga n’ibindi bigayitse bikorwa.
Ati “Ahubwo zakoze ibikorwa by’indashyikirwa, zitangira kubaka u Rwanda bundi bushya arirwo Rwanda dufite none aha, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ituma twibuka izo ntwari.”
Amb. Habimana yavuze ko icyo abanyarwanda bakwiye kuzirikana mu gihe bibuka Intwari z’igihugu, ari ukubungabunga ibyo zaharaniye.
Ati “Harimo kubungabunga ibyagezweho, twagejejweho n’izo ntwari ari izatabarutse n’izikiriho. Ibyo rero byabungabunzwe n’urukundo ari rwo rugomba gukomeza kuranga abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bakunda abenegihugu babo, babuza impamvu yose yatuma umwiryane ugaruka mu banyarwanda.”
Yasobanuye ko nubwo abanyarwanda bagomba kwirinda icyabacamo ibice nk’uburyo buhamye bwo kubungabunga ibyagenzweho, bitagerwaho mu gihe inzego z’ubuyobozi zidakora uko bikwiye.
Iyi ngo niyo mpamvu muri iki gihugu abanyarwanda babayo bashyizeho inzego z’ubuyobozi zibahagarariye n’izihagarariye umuryango FPR Inkotanyi, zifasha kubugangabunga ibyagezweho.
Kwizihiza umunsi w’Intwari wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo’, mu Misiri byitabiriwe n’abarenga 170 barimo abanyarwanda babayo, inshuti zabo n’abahagarariye ibihugu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO