Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Miss Iradukunda yatunguye aba bakiliya, ubwo yari muri gahunda yo kumenyekanisha uburyo bw’ikoranabuhanga Cogebanque igeza ku bayigana binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Sirimuka’.
Akigera ku ishami rya Nyabugogo abantu batandukanye baje kumureba, bamwe bakajujura bavuga ko ’bajyaga bamubona mu binyamakuru none amahirwe akaba abasekeye bakamwibonera imbona nkubone’.
Yaganirije abakiliya ba Cogebanque abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga rizabafasha kutagendana amafaranga yabo mu mifuka, kuko usanga byongera ibyago byo kuba yakwibwa.
Miss Iradukunda yavuze ikoranabuhanga ari uburyo bwiza buzafasha Abanyarwanda gusirimuka no kugendana n’igihe, rikabarinda gutakaza umwanya ku mirongo bategereje amafaranga kuri banki.
Mu buryo butandukanye abakiliya ba Cogebanque bashobora kubonamo serivisi zayo bakoresheje ikoranabuhanga harimo Internet Banking, igufasha kugenzura ibikorerwa kuri konti yawe, kohereza no kwakira amafaranga, guhemba abakozi n’ibindi.
Hari kandi porogaramu ya telefoni izwi nka “Coge mBank”, ifite umwihariko wo kuba n’utari umukiliya wa Cogebanque ashobora kuyikoresha mu kohereza no kwakira amafaranga, binyuze mu gufungura konti y’igihe gito (express account).
Abatunze telefoni zisanzwe n’abadafite Internet bashobora kubona izi serivisi banyuze ku *505#.
Cogebanque kandi itanga amakarita yo kubikuza no guhahisha ya MasterCard arimo; Debit, Credit na Prepaid cards afite umwihariko wo kuba ashobora gukoreshwa mu bihugu hafi ya byose byo ku Isi.
Miss Iradukunda asoje gusobanurira abakiriya ibijyanye n’ubu bukangurambaga yatanze impano zirimo imitaka ku bagore bafite abana bari baje kuri iyi banki, bagira ibyishimo by’ikirenga bamaze gufata ifoto y’urwibutso bari kumwe na we.
Mukamwezi Speciose umaze imyaka itanu akorana na Cogebanque, yabwiye IGIHE ko kuba yahuye na Nyampinga w’u Rwanda byamushimishije, biba agahebuzo ubwo yamuhaga umutaka.
Ati “Nishimye cyane. Ubundi najyaga mubona kuri televiziyo ariko kuba mubonye amaso ku maso ni byiza cyane. Ndabwira abana banjye ko nifotoranyije na Miss Rwanda kuko numvise binshimishije, anangana nabo.”
Yakomeje avuga ubu buryo bwose Nyampinga w’u Rwanda, yamukanguriye gukoresha ari bwiza ndetse nawe akaba yemeza ko agiye gutangira ‘Gusirimuka’ yifashishije iyi gahunda.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO