Ku bufatanye n’umuryango Aegis Trust, Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azamara igihe kigera ku kwezi azenguruka muri kaminuza zitandukanye mu bikorwa byo gutanga ubutumwa n’ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda .
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bakorana bya hafi na Mutesi Aurore, uyu mukobwa yavuye mu Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2014 akaba azagaruka i Kigali mu kwezi kwa Kamena 2014 .
Miss Mutesi Aurore afatanyije n’uyu muryango Aegis Trust bari gutanga ubuhamya n’inyigisho zereka amahanga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo igahitana abasaga miliyoni ndetse n’ubukungu bw’igihugu bugahungabana bikomeye gusa u Rwanda rukaba rugeze kure rwiyubaka n’urubyiruko rukaba rufite icyizere cy’ejo hazaza.
Imwe mu mijyi Mutesi amaze kugeramo mu cyumweru amaze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni Los Angeless, New York n’ahandi . Uru rugendo ruzibanda muri za kaminuza, Aurore agiye kurukomeza rukaba ruzarangira mu kwezi gutaha ari nabwo azagaruka mu Rwanda .
Umuryango Aegis Trust ufite icyicaro ku Gisozi, ufatanya n’u Rwanda gufata neza no kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , gufasha abarokotse kwiyubaka, kwigisha urubyiruko ibibi n’ingaruka za Jenoside barushishikariza kwirinda icyabacamo ibice ahubwo bagaharanira icyateza imbere igihugu muri rusange .



















TANGA IGITEKEREZO