Iki gikorwa kizwi nka ‘Inter-Generation Dialogue’ cyabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2018 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, mu nsanganyamatsiko ijyanye n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’u Rwanda rwifuzwa.
Hari hakoraniye abanyeshuri basaga 300 bo mu Mujyi wa Kigali baturutse muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, Lycée de Kigali na Kagarama Secondary School.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Miss Mutesi Jolly yakanguriye aba banyeshuri kwigira ku babohoye igihugu ubwo cyari mu bibazo bikomeye byacyigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 24 ishize.
Yagize ati “Nta terambere twageraho, nta n’intambwe n’imwe twageraho muri iki gihugu tudafite umutekano. Iterambere ryose dufite muri iki gihe ni aho rishingiye, tubaye tudafite amahoro n’umutekano ntabwo u Rwanda rwaba ari igicumbi cy’ishoramari nk’uko bimeze ubu, ntirwaba ari igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika nk’uko tubibona.”
Yongeyeho ati “Byose bitangirira aha turi, kuko iyo turebye no ku babohoye igihugu cyacu abenshi bari mu myaka mito, ariko bafashe intambwe ya mbere mu kubohora iki gihugu ari nabyo tugomba kubakiraho natwe tukakibohora tugiteza imbere mu rugamba rushya rudutegereje rw’iterambere. Igihugu ni icyacu nk’urubyiruko ni twebwe tugomba kucyubaka.”
Yunganiwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu n’umutekano mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, NISS, Brig. Gen. Francis Mutiganda wikije cyane ku kamaro k’umudendezo mu gutuma igihugu kirushaho gutegura ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Urubyiruko rufite akamaro gakomeye cyane mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko abashaka kuzana ubwigomeke n’impagarara muri rubanda, banyura mu rubyiruko ari na yo mpamvu ari iby’ingenzi cyane ko ruganirizwa ibyiza by’amahoro n’umutekano. Ibiganiro nk’ibi bihuza urubyiruko n’abakuze ni ingirakamaro cyane kuko ntaho kwibohora byabaye bitanyuze mu rubyiruko.”
Hakurikiyeho ibiganiro byatangiwemo ibitekerezo n’abarimo Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye n’abaturage, ACP Damas Gatare; Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki; Fred Seka Rwumbuguza wari uhagarariyeUrugaga rw’Abikorera mu Rwanda ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari na we utegura ibi biganiro.
Aba bose uko ari bane n’abandi bayobozi bari muri ibi biganiro bahaye impanuro abanyeshuri binyuze mu biganiro no gusubiza bimwe mu kubasubiza bimwe mu bibazo bibaza ku buryo umutekano w’igihugu urinzwe, uko wasigasirwa n’ibindi bitandukanye.
Aba banyeshuri kandi banaganirijwe na Senateri Richard Sezibera wabasangije ubutumwa bwo gukunda u Rwanda no kurwiyubakira badategereje ko hari abandi bazaza kubigiramo uruhare kuko “nta wabikora nk’abenegehugu”.
Amafoto: Ndayishimiye Jean Damascene



















TANGA IGITEKEREZO