Mizero yari mu bahanzi b’imideli bitabiriye London Fashion Week mu Bwongereza. Iki gikorwa mpuzamahanga cyo kwerekana imideli uyu mwaka cyatangiye ku wa 11 Gashyantare kizasozwa ku wa 25 Gashyantare 2019.
Uyu musore w’imyaka 26 yegukanye igihembo cya ‘Special Mention for curation’ biturutse ku buryo yerekanye imideli yise ‘Dreaming My Memory’ igaruka ku buzima bwe akiri muto.
Mu banyamideli 300 bari basabye kwitabira London Fashion Week Mizero yabashije gutoranywa muri 16.
Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye byimazeyo abamushyigikiye.
Ati “Nshishijwe bugufi n’urukundo ndetse no kunshyigikira byanyu. Mbikuye mu ndiba y’umutima mwarakoze cyane kuri buri kimwe.
Yakomeje ashimira Producer Jibek wamufashije ndetse n’itsinda ryitwa Abadacogora ku Murimo Women’s n’abandi bahanzi b’imideli batandukanye bagiye bamuba hafi.
Intyoza mu by’imideli Sarah Mower usanzwe ari Ambasadeli w’impano nshya muri British Fashion Council, niwe wari ukuriye akanama k’itsinda ryatoranyije abahanga imideli bahize abandi.
Mizero ni umwe mu bahanzi b’imideli bamaze kugira ibigwi mu Rwanda. Ari mu itsinda ry’abakomeye ryitwa Collective Rwanda rinategura imiruka ry’imideli ryiyitiriye (Collective Rwanda Fashion Week).
Collective Rwanda ihuriwemo n’inzu z’imideli nka Moshions, House Of Tayo, Haute Baso, Inzuki Designs, Uzi Collections, Sonia Mugabo na Amizero ya Cedric Mizero.
Mizero wakuriye mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiye mu Bwongereza nyuma yo kumara iminsi yerekana imideli itarobanura ibyiciro by’abantu mu mushinga we yise “Fashion for All”.
Muri uyu mushinga yifashisha abagore bo mu Karere ka Rusizi aho avuka, akagaragaza agaciro n’uburenganzira bwa buri muntu kandi bakishimira imyambarire yabo hatitawe ku myaka, ingano, ubukire cyangwa ubukene.
Mu 2017 yamuritse umushinga yise Strong Women, ugaragaza imbaraga z’abagore n’inshingano zabo, cyane abo mu cyaro aho yifashishije amafoto agaragaza ubuzima bwabo ariko bambaye imideli yakoze.
Hari n’indi mideli yise Beauty in the Heart igaragaza ko ubwiza bw’umuntu budakwiye kureberwa ku isura ye.
Muri uku kwezi azasoza amasomo y’amezi umunani yigiye kuri internet mu ishuri rya London Fashion College mu bijyanye n’ubucuruzi mu mideli (Fashion Business).


















TANGA IGITEKEREZO