Kuba inkambi zakira impunzi muri iki gihe ari zimwe mu zigaragaza ko zugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, ni kimwe mu byateye Mobisol gutanga inkunga nk’iyi, ngo izafasha cyane cyane impunzi ziri mu nkambi nk’iya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.
Ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi ituruka ku mirasire y’izuba yatanzwe na Mobisol, ifite ubushobozi bwa megawati 200, ari nacyo kigero kinini ifite kugeza ubu, bikaba bifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (1.200.000 Frws).
Rugero Francis ushinzwe ishami rikuru rya Mobisol mu gihugu, avuga ko impano y’imirasire batanze izafasha impunzi zakirwa mu nkambi gucomeka telefone zabo, kugira ngo babashe gukomeza kuvugana na bene wabo batari kumwe.
Yaragize ati «Twahaye Croix Rouge ibikoresho by’amashanyarazi twatanze nk’impano, nayo izawutwara ugende ufashe inkambi ziri kwakira impunzi. Kuri bo bazabikoresha no mu zindi nkambi zizaba zicyakira impunzi, ariko kugeza ubu inkambi irebwa cyane n’iya Mahama.»
Mu bisanzwe ibikoresho bitanga inguzu z’amashanyarazi zturuka ku mirasire y’izuba bishyirwa hejuru y’amazu, ariko ibikoresho byatanzwe nk’impano byo bizashyirwa ku modoka, aho bizafasha mu gucomeka telefone, cyane ko biherekejwe n’ibindi bikoresho birimo batiri n’utundi dukoresho dufite imyanya myinshi yo gucomekaho nibura telefone 10 icyarimwe.
Mobisol yatangirije ibikorwa byayo mu Ntara y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2014, kugeza ubu ikaba ivuga ko imaze kugeza ibikorwa byayo mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO