Kuva mu mpera z’umwaka ushize, buri mumotari yatangaga amafaranga 500 buri cyumweru muri gahunda yiswe ‘Twigire Motari’ igamije kubafasha kubona moto zabo bwite ariko ngo ntibazi aho yahereye.
Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buvuga ko zaje gutumizwa ku ruganda mu Buhinde ariko zigeze mu Rwanda bihurirana n’uko ubuyobozi bwari busanzwe bwa Ferwacotamo bwakuweho, zibura uzikurikirana.
Ubwo kuri uyu wa Kabiri Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwakemuraga ibibazo abamotari bafite mu Karere ka Nyarugenge, uwitwa Harelimana Acier wo muri Koperative MCM yakomoje kuri iki kibazo.
Yagize ati “Umushinga waratangiye batubwira ko batumije moto mu Buhinde, moto ziraza, igihe kimwe batumbwira ko zigeze Mombasa ku Cyambu, batubwira ko zaje zigeze muri MAGERWA. Aho zihagereye sinzi uko babidusobanuriye kandi kugera kuri iyi saha moto ngo zirabarirwa amafaranga ya parikingi ariko ntibatubwira aho bigeze.”
Ubuyobozi bwa Ferwacotamo buvuga ko izo moto zageze mu Rwanda kuwa 1 Kamena 2017 ariko zibura uzigeza mu maboko y’abamotari nyamara uko zitindamo ariko n’amafaranga akomeza kwiyonegera, hishyurwa ububiko bwazo.
Umuyobozi w’agateganyo wa Ferwacotamo, Bigirimana Salomon, yijeje abamotari ko nta kibazo gikomeye kigihari, anahumuriza abumvaga ko kuva ubuyobozi bwarahagaze n’indi mishinga yose yahagaze.
Yakomeje agira ati “Ejo twari kuri banki tugomba gukorana ibyo bikorwa, twasinye ko amafaranga yoherezwa kuri konti z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bitarenze iki cyumweru, icyo kibazo cya moto kizaba cyakemutse, zizaba zavuye mu bubiko bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro zageze mu maboko yacu.”
Gusa abamotari bagaragaje ko batizeye uburyo ibi bintu byakozwe, ku buryo ngo batiteguye gukomeza gutanga andi mafaranga nk’ayo.
Bigirimana yakomeje agira avuga ko bihangana zikava muri MAGERWA, hanyuma “tuzishyire mu bubiko bwacu, ubundi twige uko tuzazibona n’uko tuzazicuruza.”





Ibitekerezo 0