00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moto yari imaze iminsi ibiri yibwe mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu Bugesera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2017 saa 07:37
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera kuwa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2017, yafatiye mu Murenge wa Nyamata uwitwa Minani Syldio, imufatana moto yo mu bwoko bwa TVS yari yaribwe mu Mujyi wa Kigali, akaba yari yaje kuyihagurishiriza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati “ Kuwa 11 Werurwe nibwo twamenye amakuru ko hari moto yari yibwe mu Mujyi wa Kigali ikaza kugurishirizwa mu Bugesera, nibwo twatangiye kuyishakisha.”

Yakomeje agira ati “Hari abamotari batubwiye ko iyo moto bayibonye mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, nibwo natwe twahise twoherezayo abapolisi ngo bajye kuyihashakira ari nabwo bahise bayihafatira.”

Minani w’imyaka 33 wafatanywe iyi moto akomoka mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje ngo barebe niba hari abandi bantu baba bari inyuma y’ubu bujura.

Kuri iyi ngingo, IP Kayigi yavuze ati “Iperereza ryagiye rikorwa ku bujura nk’ubu bwabaye mu bihe bishize, ryerekanye ko nta muntu wishora muri ibi bikorwa ari umwe wenyine.”

Ubwo iyi moto yasubizwaga nyirayo, IP Kayigi yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abamotari bakorera mu ntara y’Uburasirazuba binyuze mu kuyiha amakuru mu gihe hari ibikorwa by’ubujura cyangwa ibindi byaha byahungabanya umutekano.

Mu byumweru bishize na none, Polisi ikaba yarafashe moto ebyiri zari zibwe mu Rwanda zigiye kugurishirizwa mu Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages