Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa 10 Ukuboza 2021. Abazahabwa impamyabumenyi ni abarangije amasomo mu mashami atandukanye arimo Uburezi, Ubuganga, Ubuvuzi, Farumasi, Itangazamakuru n’ayandi.
Uyu muhango uzabera muri Kenya mu gace ka Thika, aho iyi kaminuza ifite icyicaro gikuru, gusa biteganyijwe ko ariwo wa nyuma uzabera muri iki gihugu kuko guhera mu 2022, impamyabumenyi zizajya zitangirwa ku cyicaro cy’iyi kaminuza i Kigali.
Uyu mwaka wa 2021 uzarangira iyi kaminuza itanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1000 barimo n’abazihawe muri Kanama.
Ubuyobozi bwa Mount Kenya University buvuga ko mu gihe imaze itangiye gukorera mu Rwanda bwishimira kuba bugira uruhare mu gushyira abantu ku isoko ry’umurimo ndetse bamwe bagahabwa n’ubumenyi bwo guhanga akazi.
Kugeza ubu kandi iyi kaminuza yatangiye gukora inyigo ijyanye n’amavugurura mu masomo itanga kugira ngo arusheho kujyanishwa n’ubumenyi bukenewe ku isoko.
Hari intego y’uko hagati ya 2020 na 2030, izaba ifite amashami mashya ajyanye n’Ubuvuzi; muri aya harimo ‘Bachelor of Dental Surgery’, ‘Bachelor of Dental Therapy’, ’Bachelor of Biomedical Engineering’, ‘Bachelor of Biomedical Engineering’ n’andi.
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ibijyanye n’ireme ry’uburezi, muri uyu mwaka iyi kaminuza yifashishije abarimu icyenda barimo batanu bafite impamyabumenyi z’ikirenga.
Kuva mu myaka 12 ishize abagera kuri 7598 barangije amasomo yabo muri Mount Kenya University Rwanda, aho nko muri farumasi harangije abagera kuri 350.
Iyi kaminuza kandi yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’inyubako ikoreramo ziherereye mu Karere ka Kicukiro. Mu minsi ya vuba irateganya no gufungura hoteli, izajya ifasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Kugeza ubu Mount Kenya University Rwanda imaze gushora miliyari 12 Frw, mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo.
Iyi kaminuza ifite intego y’uko umwaka utaha izaba ifite abanyeshuri b’abanyamahanga 500. Ubu yigwamo n’abo muri Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Cameroun, Tanzania, Liberia, Chad, Nigeria, Kenya, u Bushinwa n’u Buholandi.
Urutonde rw’abagiye guhabwa impamyabumenyi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!