00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mount Kenya University yahaye Imbuto Foundation miliyoni 26,8Frw zo kuzamura imyigire y’abakobwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 February 2019 saa 06:58
Yasuwe :

Kaminuza yigenga ya Mount Kenya (MKU) ishami ry’u Rwanda yahaye Umuryango Imbuto Foundation, inkunga ya miliyoni 26 n’ibihumbi 850 Frw, yo kurihira abanyeshuri b’abakobwa batishoboye.

Imbuto Foundation yayashyikirijwe kuri uyu wa Kane ku cyicaro cya MKU ishami ry’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Kicukiro, umuhango wakurikiwe no gushimira abanyeshuri basaga 20 bitsinze neza amasomo kurusha abandi.

Umuyobozi mukuru wa MKU akaba ari nawe wayishinze, Prof Simon Gicharu, yavuze ko iyo nkunga bayitanze muri gahunda yo kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakorera kandi ko impande zombi zimaze igihe mu bufatanye buzanakomeza.

Ati “Twahisemo Imbuto Foundation kubera imbaraga ishora mu burezi bw’abakobwa. Abantu bavuga ko iyo wigishije umugore, uba wigishije abazadukomokaho bose.”

Prof. Gicharu yavuze ko MKU iheruka kwiyemeza ko mu gihe cy’imyaka itanu izaha Imbuto Foundation inkunga y’amadolari ibihumbi 150$ agenewe gufasha abana batsinda neza mu mashuri yisumbuye ariko baturuka mu miryango itishoboye binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation’.

Ati “Uretse ibyo kandi twiyemeje kuzajya dufasha kwiga muri MKU abana b’abakobwa batanu. Ibyo turabikora bamwe banatangiye kwiga.”

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yashimiye MKU ku nkunga yahaye umuryango ayobora, avuga ko by’umwihariko izafasha mu kuzamura uburezi.

Ati “Ni iby’agaciro kugira abantu mu muryango bashobora kudufasha gutera imbere muri uru rugendo rwo kongerera ubumenyi urubyiruko kugira ngo bagire uburezi bwiza, bakabona amahirwe abafasha kugera ku rundi rwego.”

Yavuze ko iyo nkunga ifasha mu kurihira abana baturuka mu miryango ikennye ariko bafite ubushake bwo kwiga.

Tuyisenga Anabelle warihiwe muri gahunda ya ‘Edified Generation’ kuva yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ubu akaba yiga ikoranabuhanga muri MKU, yabwiye IGIHE ati “Biramfasha nkabasha kwiga ntahangayitse kuko ntabwo nari kubasha kwirihira nubwo nari mfite ubushake.”

Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001, igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Gahunda ya ‘Edified Generation’ buri mwaka irihira abana 1000. Kuva itangijwe imaze gufasha abana basaga 8000 barimo abakobwa 4,379 n’abahungu 3,687 gukomeza amasomo yabo.

MKU ifite amashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho y’ayandi.

Bamwe mu banyeshuri bafashwa na Imbuto Foundation na MKU
Bamwe mu barezi ba MKU bitabiriye iki gikorwa
Mount Kenya University yahaye Imbuto Foundation miliyoni zirenga 26 Frw
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yashimiye MKU ku nkunga yahaye umuryango ayobora, avuga ko by’umwihariko izafasha mu kuzamura uburezi
Umuyobozi Mukuru wa MKU akaba ari nawe wayishinze, Prof Simon Gicharu, yavuze ko imikoranire na Imbuto foundation izahoraho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages