Amakuru y’iki cyemezo cya Leta y’u Rwanda n’iya Mozambique yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026.
Ni mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari usanzwe utanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ubu butumwa ukomeje kutabuvugaho rumwe, kubera impamvu za politike.
Ambasaderi wa EU muri Mozambique, Antonino Maggiore, aherutse gutangaza ko uyu muryango wifuza gushyira imbaraga mu gutoza igisirikare cya Mozambique, aho gukomeza gushyigikira ubu butumwa bw’u Rwanda.
Ati “Kuri ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa nk’uko nabivuze bumaze imyaka ine kandi intego ni ukuganira uko bwakongerwa. Ni umwanzuro uzafatwa n’ibihugu binyamuryango uko ari 27.”
Abajijwe niba EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado, Maggiore yagize ati “kuri ubu, ni oya.”
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize hanze, yagaragaje ko ubu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda bwatanze umusaruro ufatika.
Ati “Mu 2021, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique. Mu myaka irenga itanu ishize, ubu butumwa bwagenze neza: amahoro n’ituze byaragarutse, imiryango yasubiye mu ngo zayo, abana basubiye ku mashuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gufungura, igisirikare cya Mozambique cyaratojwe kandi biracyakomeje ndetse ibigo by’Abanyamerika n’Abanyaburayi byabashije gusubukura mu ituze ishoramari ryabo rya miliyari 50$ rya gaz.”
Yakomeje avuga ko “muri icyo gihe kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zahawe ubufasha bw’amafaranga buturutse mu Kigega cy’u Burayi gitera inkunga ibikorwa byo kugarura amahoro (EPF), agize umugabane muto w’ibyo u Rwanda rukoresha byose muri Mozambique ndetse n’ishoramari rya EU i Cabo Delgado.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko nubwo ubu butumwa bwatanze umusaruro, EU yahisemo kubugira igikoresho cya politike kubera impamvu zitandukanye.
“Mu buryo bubabaje, twabonye ko ubusabe bugera kuri bubiri bwa Guverinoma y’u Rwanda kuri EU bwakiranywe gushidikanya ndetse bugirwa igikoresho cya politike n’ibihugu bimwe byo muri EU (birimo bibiri byadukolonije), ubufasha bw’ingenzi dutanga ku baturage bagenzi bacu bo muri Mozambique, buhindurwa iturufu yo kunenga u Rwanda, ndetse buteshwa agaciro n’ibihugu bisanzwe byungukira mu buryo bw’ubukungu ku musanzu wacu muri Cabo Delgado.”
Yavuze ko nyuma yo kubona aya mananiza y’Abanyaburayi, u Rwanda na Mozambique byahuye, birangira iki gihugu cyemeye kwishyura ikiguzi cy’ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado kugira ngo bukomeze.
Ati “Iyi ni yo mpamvu uyu mwaka, u Rwanda rwasubiye ku kintu cy’ibanze, rufata umwanzuro wo kuganira gusa na Guverinoma ya Mozambique, yateye kandi izakomeza gutanga inkunga y’ibanza inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado, muri uyu murongo, ubufatanye hagati ya Guverinoma ebyiri bwagenze neza kandi bizakomeza gutyo, mu gihe akazi k’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado gashimwa n’igihugu cy’abavandimwe cya Mozambique.”
Mbere y’uko haba ibi biganiro, u Rwanda rwari rwatangaje ko mu gihe hataboneka inkunga yo gukomeza yo ubu butumwa bw’Ingabo zarwo, rwiteguye kuzikura muri Mozambique.
Minisitiri Nduhungirehe yari yavuze ko ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza aka kazi mu gihe zihozwa ku nkeke cyangwa zigafatirwa ibihano.
Ati “Rero twibukije ko Ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’umuryango mpuzamahanmga muri rusange kuko ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano zihozwa ku nkeke.”
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017. Kuva icyo gihe hamaze kujyayo ibyiciro bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!