00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mpayimana Philippe ashaka ko u Rwanda rwajya rutegura ‘Africa Day’

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 5 July 2024 saa 08:06
Yasuwe :

Umukandida wigenga wiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yavuze ko aho u Rwanda rugeze rukwiye kujya rutegura Africa Day kugira ngo Abanyafurika bajye biyumva mu Rwanda nk’abari iwabo.

Mu migabo n’imigambi yakubiye mu ngingo 50 agenda agaragariza ababa baje kumva ibyo abateganyiriza, uyu mukandida yemeza ko natorwa azashyigikira ko u Rwanda rwajya rutegura Africa Day kugira ngo Abanyafurika basanzwe bitabira Rwanda Day barusheho kumva ko igihe bageze mu Gihugu biyumva nk’abari iwabo.

Ati "Indi ngingo mu bubanyi n’amahanga ni uko u Rwanda rushobora kuba inkingi y’ubumwe Nyafurika, nk’uko rutegura Rwanda Day tugategura African Day. Abanyafurika basanzwe baza muri Rwanda Day, n’ubundi bakumva bameze nk’abari iwabo nibwo Abanyafurika bazarushaho kwiyumva iwabo mu Rwanda."

Umukandida Mpayimana Philippe ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’Igihugu yatangiye kuva ku wa 22 Kamena, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga ku bakandida bose bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Abemejwe ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Philippe.

Si ubwa mbere aba bakandida bahuye bahataniye kuyobora u Rwanda kuko no mu 2017 bahatanye bikarangira Paul Kagame abanikiye kuko yarengeje 98% by’amajwi y’abatoye, Mpayimana Philippe arenza 0.7% naho Dr Frank Habineza we arenza gato 0.4% by’abatoye.

Mpayimana Philippe ashyigikiye ko u Rwanda rwajya rutegura Africa Day

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages