Nk’uko byari biteganyijwe, Mpayimana Philippe yagombaga kwiyamamariza mu turere dutatu twa Ruhango, Nyanza na Huye kuri site za Ntongwe, Ruhango, Nyanza na Rusatira ariko mu Karere ka Ruhango ntiyahageze.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo Mpayimana yageze mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ibikorwa byo kwiyamamaza Mpayimana Philippe yabitangiriye mu Ntara y’Uburasirazuba ku wa 14 Nyakanga 2017, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera.
Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza i Burengerazuba
Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party, Dr Frank Habineza yiyamamarije imbere y’abatuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu masaha ya saa tanu z’amanywa nibwo uyu mukandida yageze ku kibuga cya kirambo mu mu murenge wa Kanjongo yakirwa n’abanyamuryango b’iri shyaka muri aka Karere n’abandi baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Ubwo yahageraga hari abaturage babarirwa mu 150 bamwe basa n’abamurebera ahitaruye gusa uko amasaha agenda yicuma umubare wagiye wiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO