Amakuru avuga ko Mpayimana wigeze kuba Umunyamakuru aza kugera i Kanombe ku kibuga cy’indege ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mugabo w’imyaka 46 wabaga mu Bufaransa, mu itangazo yashyize ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka yagize ati “muri uyu mwaka dutangiye, nshimishijwe no kubamenyesha ko niteguye kubabera umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri manda itaha.”
Yavuze ko aziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga ndetse ko mu minsi iri imbere azamurika gahunda ze zirimo izijyanye no gukemura ibibazo bigaragara mu Rwanda.
Iryo tangazo ryakomezaga rigira riti “Byaragaragaye ko urugamba rwa demokarasi Abanyarwanda twaruhariye umuntu umwe wenyine, nyamara ntibikwiye ko tumutererana aho rukomeye, si ngombwa ko agera aho ananirwa kubera ko umuco nyarwanda wakunze kunaniza abayobozi aho kubakira mu maguru mashya, si byiza ko amajyambere twari tumaze kugeraho asubira inyuma, ubwiyunge twari twimirije bugacogora.”
Amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga azaba tariki ya 3 Kanama 2017, naho abazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.
Kwakira kandidatire bizakorwa mu minsi 10 hagati ya tariki ya 5 na tariki 14 Kamena 2017, gusa abantu batandukanye ku giti cyabo n’amashyaka yamaze gutangaza abazayahagararira muri aya matora.



















TANGA IGITEKEREZO