00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mpayimana yasubijwe inyuma kuri kimwe mu byangombwa byo gushaka abamuhesha kuba umukandida

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 10 May 2017 saa 12:38
Yasuwe :

Mpayimana Philippe, umwe mu bamaze gutangaza ko azahatana mu matora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017, akomeje urugendo rumuganisha ku nzozi ze, harimo kuba ari we mukandida rukumbi wigenga wamaze kugeza kuri Komisiyo y’amatora urutonde rw’abazamufasha mu gikorwa cyo gushaka imikono 600, imuhesha uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Mpayimana kimwe n’undi mukandida wese wigenga, aba agomba kuba afite nibura imikono y’abantu 600 baturutse hirya no hino mu gihugu kugira ngo yemererwe kwiyamamaza. Uyu usa n’umusozi muremure agomba kubanza guterera kugira ngo abone kugera ku nzozi ze.

Ubusanzwe amategeko ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateganya ko gutangira gusinyisha abo bantu bikorwa hasigaye iminsi 30 ngo igikorwa cyo gutanga kandidatire gitangire. Komisiyio y’Amatora ivuga ko ikurikije ibyo amategeko ateganya, abakandida bazatangira gushaka imikono tariki 13 Gicurasi kuko ibikorwa byo gutanga kandidatire bizatangira tariki 12 Kamena 2017 birangire ku wa 23 Kamena.

Amategeko kandi aha uburenganzira ushaka kwiyamamaza gusinyisha abo bantu ku giti cye cyangwa se agashaka abantu bazabimufashamo, bigakorerwa ahantu hamwe mu karere hazwi n’ubuyobozi.

Urwo rugendo Mpayimana yararutangiye kuko mu bantu babiri [Mpayimana na Shima Rwigara Diane] bamaze gutangaza ko baziyamamaza mu matora ya Perezida nk’abakandida bigenga, niwe umaze kugeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde ruriho amazina y’abantu bazamufasha gushaka iyo mikono 600, nubwo byagaragaye ko bituzuye, agasabwa kubanza kubyuzuza nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza yabitangarije IGIHE.

Ati “Mpayimana Philippe niwe watugejejeho lisiti y’abantu yifuza ko bazamufasha gusinyisha, ariko hari ibintu byaburagamo nk’indangamuntu zabo n’ibindi twamusabye ko abyuzuza kugira ngo tubashe kumenya ko abo bantu koko bari no kuri lisiti y’itora kuko nabo bagomba kuba ari abantu batora. Niwe wabikoze kugeza ubu, twaramwandikiye tumubwira ibyo bintu kugira ngo abyuzuze.”

Munyaneza yavuze umuntu wese ushaka kwiyamamaza nk’umukandida wigenga agomba kubanza kunyura muri iyi nzira kugira ngo azemererwe guhatana muri aya matora.

Buri mukandida nibura agomba kugira abantu 12 muri buri karere bamusinyira kandi ntajye munsi y’abantu 600 mu gihugu hose.

Mpayimana yageze mu Rwanda ku wa 1 Gashyantare 2017, avuye mu Bufaransa aho yabaga, avuga ko agarutse mu gihugu kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Nyuma y’iminsi mike ageze i Kigali, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko agiye gushaka akazi mu Rwanda kazamufasha kubona ‘ubushobozi’ bwo kwiyamamaza. Ibi bitandukanye no kuba umuntu yaba ashaka kujya muri politiki akabyitegura, akabona n’ubwo bushobozi bukenewe.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Mpayimana yahoze ari umukozi uciriritse mu ruganda rukora ‘indyoshyandyo’ mu Bufaransa. Ni uruganda yatangaje ko rwamufashaga kubaho aho yari, akanyuzamo agakora n’amatangazo byose mu rwego rwo gushaka amaramuko.

Ntibyatinze, Mpayimana yatangaje ko ubushobozi bwo kwiyamamaza azabukura mu baturage, aho yabasabaga ko bamufasha kwiyamamaza bamuha inkunga nk’uko batura mu rusengero cyangwa uko bashyigikira amakipe bakunda.

Mpayimana Filippe ushaka kwiyamamariza kuba perezida, yasabwe kubanza kuzuza bimwe mu biteganywa n'amategeko ya Komisiyo y'Amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages