00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mpayimana yavuze ko atowe yashyiraho itegeko ribuza n’abishoboye kubyara abana barenga batatu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 July 2017 saa 10:58
Yasuwe :

Mu gihe hasanzweho gushishikariza buri muryango kubyara abana uzashobora kurera, Mpayimana Phillipe wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika we ashyize imbere ko n’abafite ubushbozi yashyiraho itegeko ribabuza kurenza abana batatu.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Mpayimana ari mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, yavuze ko atowe yashyiraho itegeko ryo kuringaniza urubyaro kuri buri mugore.

Mpayimana Phillipe yabwiye abaturage ko umugore adakwiriye kurenza umubare w’abana batatu kandi bikwiye kuba itegeko mu gihugu hose, igihugu kikaba ari cyo cyiha intego yo kubyara abo kibashije kurera aho kugira ngo umuryango abe ari wo ubyara abo ubashije kurera.

Yagize ati “Nindamuka ngize amahirwe yo gutorerwa kuyobora iki gihugu nzashyiraho itegeko rivuga ko igihugu ari cyo kigomba kubyara abo gishoboye kurera. Murabizi abana ni ab’igihugu bikwiye kuva ku muryango ahubwo bikajya ku rwego rw’igihugu kuko ni cyo kigomba guteganyiriza abanyagihugu mu bushobozi gifite, kuko mu bushakashatsi nakoze nasanze umuturarwanda abyara akaringaniza uko abyumva bitewe n’uko mu mufuka we hahagaze.”

Uyu mukandida yageze mu Murenge wa Nyamyumba ahazwi nko kuri Brasserie abura abamwakira, ageze ku kibuga cya Nengo mu wa Gisenyi naho biba uko, akomereza ku isoko rya Mahoko mu Murenge wa Kanama, aganira n’abaturage abona gukomereza mu Karere ka Nyabihu na Ngororero.

Mpayimana Phillipe wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika asuhuza abaturage i Rubavu
Aho yateganyaga kwiyamamariza yagiye abura ubwitabire bw'abaturage
Umukandida Mpayimana yahitagamo kugenda aganiriza abari ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages