Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rucagu yaje kugirirwa icyizere na FPR Inkotanyi ashyirwa mu buyobozi aho yagizwe Perefe wa Ruhengeri mu 1997, nyuma yaho anayobora inzego zirimo Itorero ry’Igihugu, ubu ari mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.
Rucagu ufite amateka adasanzwe kuko yabaye ku ngoma zitandukanye zabayeho mu Rwanda, yavuze ko na we ahorana ipfunwe ryo kuba yarabaye muri leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ariko anenga abantu babaye ibisambo bagakurikiza ibyo bategetswe n’ubwo butegetsi.
Tariki ya 27 Ukuboza 2018, mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera, abagororwa bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahujwe n’abo biciye ngo babasabe imbabazi z’uko babahemukiye.
Rucagu wari witabiriye uyu muhango, yagarutse ku magambo yavuzwe n’umugororwa witwa Hategekimana Fabien, wavuze ko Jenoside yatewe n’ubutegetsi bubi bwariho.
Rucagu yagize ati “Ndashaka kugaruka ku magambo akomeye y’umugororwa witwa Hategikama Fabien, yavuze amagambo akomeye avuga ati twebwe twatojwe kwica, kumena amaraso, twatojwe kubura ubumuntu na leta mbi twarimo, yabivuze nanjye nibuka ko nabaye muri iyo leta.”
“Nanjye mpora mfite ipfunwe, biriya bintu byabaye, ariya mahano yabaye ya Jenoside yakorewe abatutsi, ntabwo byashobokaga kugira ngo abeho leta itabyemeye, Leta yakagombye kurwanirira abaturage bayo, niyo yateye buriya bunyamanswa.”
Rucagu yanenze abaturage babaye ibisambo bakumvira leta
Boniface Rucagu yanenze bamwe mu baturage bumviye leta, bakiroha muri Jenoside, avuga ko akenshi ngo bashakaga gusahura imitungo y’abandi kubera umururumba n’inda mbi.
Ati “Na none ntitwavuga leta gusa, twongereho n’imitima y’ubusambo, ubugome n’umururumba y’abagiye kubikora kuko ntabwo abanyarwanda bose bayikoze, hari ab’inda nini, ab’inda mbi, abo nibo bumvise amabwiriza ya leta mbi yo kujya kumara abantu, hanyuma ngo banabatware n’ibyabo, uyu munsi buri munyarwanda yari akwiye kwitegura ko buri gihe akwiye kwitandukanya n’ikibi.”
Rucagu wavukiye mu yahoze ari Chefferie ya Kibare (Burera y’ubu), ku wa 1 Ukuboza 1946. Ku myaka 13 nibwo yatangiye kujya mu bikorwa by’amashyaka.
Yahawe inshingano nyinshi zirimo kuba umwarimu mu 1967, mbere yo kugirwa umujyanama wa komini, umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubutegetsi.
Mu 1970 Rucagu yagizwe Sous-Préfet wa Byumba, nyuma y’imyaka itatu agirwa uwa Ruhengeri, nyuma yaho gato Ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda buba burahiritswe.
Mu 2017, Rucagu yabwiye IGIHE ko yarokotse ikinyoma cyazamuwe na Kangura (ikinyamakuru cyagize uruhare mu kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gutiza umurindi abateguye Jenoside) cyanditse inyandiko ngo kikayimwitirira, ndetse kikanakoresha ifoto n’umukono we ivuga ko yayikuye mu iposita igasanga ikwiye gutangazwa kuko yari mu murongo w’ibyo bifuza.
Iyi nyandiko IGIHE ifitiye kopi yasohotse muri Kangura, nimero ya 46 yo ku wa 21 Nyakanga 1993, yari yiganjemo imvugo nyandagazi zigaragaza Abatutsi nk’abahemu n’indyarya n’amagambo abiba urwango hagati y’amoko, gusa ngo ibyo byose byari ibinyoma kuri Rucagu nk’uko yabisobanuye.
Rucagu akiyikubita amaso ngo yaratunguwe yihutira kunyomoza ibyari byamuvuzweho avuga ko nta ho yari ahuriye na byo.



















TANGA IGITEKEREZO