Ibyo bihano RURA yavuze ko ari ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari zirindwi na miliyoni mirongo itatu (7,030,000,000 Frw).

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, yatangaje ko impamvu z’ibi bihano ari uko ‘MTN Rwanda Ltd yimuriye serivisi zayo z’ikoranabuhanga (IT Services) hanze y’u Rwanda mu gihe yari yabibujijwe n’Urwego Ngenzuramikorere’.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu gukora ibyo, MTN Rwanda Ltd yishe nkana ibiteganywa n’uruhushya yahawe birimo kubahiriza amategeko n’andi mabwiriza atangwa n’Urwego Ngenzuramikorere. Kuwa 4 Gicurasi 2017 Inama Ngenzuramikorere ya RURA yatumije MTN Rwanda Ltd kugira ngo imenyeshwe amakosa yayo inahabwe umwanya wo kwisobanura, aho yiyemereye amakosa yakoze.”

Hagati aho, Ubuyobozi bukuru bwa MTN Group bukorera muri Afurika y’Epfo, bwatangaje ko MTN Rwanda yamenyeshejwe iby’igihano kigera kuri miliyoni $ 8,5 yafatiwe na RURA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MTN Group rigira riti “Iki gihano gishingiye ku kutubahiriza amabwiriza yatanzwe n’icyo kigo abuza guhuza ikoranabuhanga rya MTN Rwanda n’ububiko bw’Ikoranabuhanga rya MTN muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Iburasirazuba buri muri Uganda.”

Rikomeza rivuga ko MTN mu mezi ane ashize yakomeje kugirana ibiganiro na RURA ku bijyanye n’iki kibazo ndetse ko ibigo byombi bizakomeza kukiganiraho.

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998 , kugeza umwaka ushize yabarirwaga abafatabuguzi bagera kuri 3,988,604.

Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda ku Gishushu / Ifoto: Internet
Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda ku Gishushu / Ifoto: Internet