Ni uburyo umukiliya wa ACB Ltd azajya yifashisha mu kuguza, kwishyura inguzanyo, kubitsa, kubikuza cyangwa koherereza undi amafaranga ayakuye kuri konti ye muri banki, yifashishije telephone.
Nyuma yo gutangiza ubu buryo kuri uyu wa Kane takiki ya 21 Ukuboza 2017, Umuyobozi ushinzwe serivisi zo guhanahana amafaranga kuri telefone muri MTN Rwanda, Arthur Rutagengwa, yavuze ko ubu buryo buzafasha abakiliya kubona serivisi z’imari batiriwe bajya kuri banki.
Yagize ati “Icya Mbere bagiye kujya bohereza bakanakira amafaranga kuri konti ya Amasezerano bakoresheje MTN Mobile Money. Ikindi ni ukubagabanyiriza ingendo zo kujya ku mabanki. Ni ugufasha igihugu kugira ngo ya mafaranga yakabaye ajya mu icapiro agabanuke.”
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwitabira kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga, burimo ubwo gukoresha amakarita n’ubwa Mobile Money hagamijwe kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.
Rutagengwa yakomeje avuga ko ashimishijwe no kuba ACB Ltd, ari cyo kigo cy’imari iciriritse cy’ubucuruzi cya mbere gikoresheje ubu buryo.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’ubufatanye muri ACB Ltd, Gatesi Vestine, yashimangiye ko ubwo buryo bufasha abakiliya basanzwe n’abashya kubona serivisi za banki batavuye aho bari, yongeraho ko kugira ngo umukiliya ahuze konti ye ya banki n’iya MTN Mobile Money, akanda *182# agakurikiza amabwiriza cyangwa akajya ku cyicaro cya banki bakamusobanurira.



















TANGA IGITEKEREZO