00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN na Mobisol mu bufatanye bworohereza abifuza gutunga telefoni zigezweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2017 saa 03:44
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ku bufatanye na Mobisol igeza ku baturage ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, zahuje imbaraga mu gufasha abaturage kugura telefoni zigezweho, bakajya bishyura mu byiciro.

Telefoni yo mu bwoko bwa Tecno W2 izajya itanganwa n’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuza bya Mobisol, bagende bishyura mu byiciro.

Uwahawe iyi telefoni azajya yishyura guhera ku mafaranga y’u Rwanda 66 ku munsi, akoresheje Mobile Money.

Mu gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda, Umuyobozi mukuru ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko mu ntego z’iyi sosiyete harimo kuba umuyoboro w’iterambere ry’u Rwanda n’izamuka ry’ubukungu, binyuze mu gushyiraho gahunda zituma abantu babasha kubona ibicuruzwa na serivisi z’itumanaho.

Yakomeje avuga ko batewe ishema no gukorana na Mobisol, kugira ngo bageze ku bantu telefoni zigezweho bazishyura mu byiciro, ibi bikaba byitezweho gutuma serivisi za MTN zikomeza kugera ku Banyarwanda benshi.

Yagize ati ”Abakiriya duhuriyeho bashobora kubona no gutunga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’ibikoresho bikenera amashanyarazi. Ndetse guhera uyu munsi bashobora kwishyura mu byiciro bakabona telefoni igezweho.”

Yongeyeho ati” Ibi bizazamura imibereho y’abaturage kuko badatunga ibikoresho bikenera amashanyarazi gusa ahubwo bazagira n’ubushobozi bwo guhanahana amakuru no gushyira umuriro muri telefoni zabo igihe cyose bashakiye bakoresheje ingufu bahawe na Mobisol.”

Umuyobozi ushizwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mobisol, Ben Okello, yavuze ko bashimishijwe n’indi ntambwe itewe mu bijyanye n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’itumanaho.

Yakomeje avuga ko imwe mu ntego zabo ari ugutuma abana bo mu cyaro biga neza, binyuze mu kubona urumuri rwiza igihe basubiramo amasomo, kumenya ibivugirwa hirya no hino binyuze kuri radio na televiziyo no gukora ubushakashatsi kuri internet.
Iyi gahunda yatangiriye mu ishami rya MTN mu Karere ka Musanze, nyuma ikazakomereza hirya no hino mu gihugu, ahakorera iyi sosiyete cyangwa Mobisol.

Mobisol na MTN byafatanyije kugeza telefone zigezweho ku bakiriya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages