00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 2 October 2013 saa 04:31
Yasuwe :

Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa sosiyete y’itumanaha ya MTN, Sifiso Dabengwa yatangaje ko Ebenezer Asante ari we muyobozi mushya wa MTN Rwanda, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Khaled Mikkawi.
Nk’uko tubikesha itangazo ryavuye mu biro bya MTN Rwanda, asezera ku bakozi ba MTN i Kigali, Khaled Mikkawi yagize ati “Nishimiye kuba narakoreye MTN muri iki gihugu cyiza, kandi u Rwanda ruzampora ku mutima.”
Khaled yaje kuyobora MTN mu Rwanda igihe harangwaga n’ibibazo by’icikagurika (…)

Perezida akaba n’umuyobozi mukuru wa sosiyete y’itumanaha ya MTN, Sifiso Dabengwa yatangaje ko Ebenezer Asante ari we muyobozi mushya wa MTN Rwanda, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Khaled Mikkawi.

Nk’uko tubikesha itangazo ryavuye mu biro bya MTN Rwanda, asezera ku bakozi ba MTN i Kigali, Khaled Mikkawi yagize ati “Nishimiye kuba narakoreye MTN muri iki gihugu cyiza, kandi u Rwanda ruzampora ku mutima.”

Khaled yaje kuyobora MTN mu Rwanda igihe harangwaga n’ibibazo by’icikagurika ry’umurongo w’itumanaho. Yakomeje gukora ibishoboka byose afatanyije n’ikipe y’abandi bakozi, icyo kibazo kibasha gukemurwa ku buryo bugaragarira buri wese, kandi bikorwa mu gihe gito.

Khaled yinjije indangagaciro za MTN mu bakozi, ubuyobozi bwiza ndetse n’imibanire myiza y’abakozi. Ku bwo gufata abakiriya neza, umubare w’abafatabuguzi ba MTN wakomeje kwiyongera barenga 3.600.000.

Mu gihe cyo kubarura SIM cards, we ku giti cye yabaruye amakarita y’abafatabuguzi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, aba Ambasaderi n’abayobozi ba Guverinoma batandukanye. Khaled yahawe igihembo cyo kwita ku bakiriya cyitwa “Y’ello Star” mu 2011. Ni we muyobozi mukuru mu bayobozi b’ibigo bya MTN wabashije guhabwa iki gihembo.

Asante umusimbuye azanye ubunararibonye bushya. Yatangiye gukorera muri MTN muri Ghana mu 2008 ashinzwe ubucuruzi, gukwirakwiza ibicuruzwa, kumenyekanisha ibicuruzwa, guha serivisi abakiriya n’ibindi byose, bikaba byarakorerwaga mu gihugu cyose.

Ebenezer Asante afite ubumenyi muri serivisi zihabwa abakiriya. Mbere yo kuza muri MTN yari amaze imyaka 13 akorana na sosiyete ya Unilever, aho yakoraga imirimo itandukanye irimo n’ubuyobozi bukuru muri Zambia mu 2005. Mu 2006, yashinzwe ishami ry’iterambere ry’abakiriya, ashinzwe ibikorwa bitandukanye byo kubafata neza.

Ebenezer afite impamyabushobozi mu bukungu n’ibarurishamibare yakuye muri Kaminuza ya Ghana, impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu icungamutungo yakuye muri kaminuza y’icungamutungo, akaba yaranabaye n’umwe mu bagiye muri gahunda ya MTN yitwa MTN Global Advancement Programme (GAP) mu 2010.

MTN Rwanda yishimiye kubona Ebenezer Asante nk’umuyobozi mushya kandi ikanashimira Khaled ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yageje kuri MTN Rwanda.

Ebenezer Asante Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda
Khaled Mikkawi wa MTN Rwanda ucyuye igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages