00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yageneye amafaranga y’ishuri asaga miliyoni 13 abanyeshuri 25

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 29 May 2015 saa 12:31
Yasuwe :

Isosiyete y’itumanaho, MTN Rwanda yashyikirije umujyi wa Kigali inkunga ingana na miliyoni 13,810,500 z’amafaranga y’u Rwanda igenewe kwishyurira amashuri abanyeshuri 25 batishoboye.

Iyi nkunga MTN Rwanda yayishyikirije umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi nawe ayishyikiriza abahagarariye ibigo by’amashuri 10, byigwamo n’abana 25 batoranyijwe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Izo miliyoni 13,810,500 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurira abo banyeshuri biganjemo abiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kugera barangije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, yavuze ko gutera inkunga ibikorwa by’uburezi ari ukubaka igihugu ugiteganyiriza abaturage basobanutse.

Yongeyeho ko MTN Rwanda ibyo yakoze ari iby’agaciro kandi ko ari intangiriro y’ubufatanye buzahoraho.

Yagize ati “Iyo muhaye amahirwe yo kwiga abana b’u Rwanda muba muteganyirije igihugu kandi muba mwimakaje iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga."

Uwari uhagarariye MTN Rwanda, Peris Kahuho, yavuze ko batazahwema gufatanya na Leta mu bikorwa byo guteza imbere igihugu aho kuva mu mwaka wa 2010 ngo bamaze gukoresha igice cya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bigamije iterambere ry’uburezi ndetse n’ibijyanye n’ubuzima.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2010 twatangiye kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu aho tumaze gukoresha igice cya miliyari muri iyi gahunda, 70% by’aya mafaranga yakoreshejwe mu burezi."

Abana bishyurirwa na MTN Rwanda, ni abo iba yahawe n’ubuyobozi bw’ibanze nyuma yo kugaragara ko batishoboye koko.

Ibishyurira amafaranga y’ishuri, ikanabakurikirana bya hafi kugira ngo imitsindire yabo ibe myiza.

Umwana ufashijwe na MTN Rwanda, asabwa gutsinda ku kigero cyo hejuru nibura akagira 70%, ugiye munsi yayo agasimbuzwa undi.

Mubiligi Yvonne ukorera MTN Rwanda, yasobanuye ko kuba basaba abanyeshuri kugira amanota meza bifasha abana gukora cyane bikanabongerera ubumenyi buzafasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere.

Yongeyeho ko MTN Rwanda yatangije umushinga wo kubaka Laboratwari 30 hose mu gihugu zizafasha abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa n’ibyo biga. Kugeza ubu hamaze kubakwa 15.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages