00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yahaye RBC miliyoni 10 Frw, inorohereza abakora mu by’ubuzima guhamagarana

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 March 2020 saa 09:58
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yashyizeho ingamba zitandukanye zo kunganira Guverinoma y’u Rwanda mu kurwanya Coronavirus, harimo gutanga inkunga ya miliyoni Frw 10 yo kunganira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

MTN Rwanda yashyizeho serivisi zitandukanye zo gufasha Abanyarwanda mu buzima bwo gukurikiza ingamba no gushyira mu bikorwa ibijyanye no kurwanya Coronavirus.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko mu by’ibanze biyemeje ko Abanyarwanda batagomba kubura muri iki gihe harimo kubafasha gusabana bahamagarana cyangwa bakoresheje internet no guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu, uburezi n’ubuzima.

Ati “Icy’ibanze kuri MTN ni ukumenya ko abantu bashyikirana. Tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu kurwanya ingaruka ku bukungu, ubuzima n’uburezi dufasha inzego z’ubuzima, ikoranabuhanga n’uburezi.”

MTN Rwanda ibinyujije mu Ishami ryayo ritera inkunga ibikorwa bitandukanye by’uburezi, kwihangira imirimo mu bagore n’urubyiruko na gahunda zitandukanye za leta, MTN Foundation [yashinzwe mu 2010] yahaye RBC miliyoni 10 Frw mu rwego rwo kuyifasha mu kazi ko guhangana na Coronavirus ndetse abakora mu rwego rw’ubuzima bahabwa guhamagara ku buntu mu minsi 90.

MTN ikaba iri no gufasha Minisiteri y’Ubuzima gusakaza ubutumwa bwo kurwanya Coronavirus mu Banyarwanda.

Muri iki gihe kandi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ifashe ingamba zo gushishikariza abanyeshuri bari mu ngo, kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho (E-learning) mu gihe hategerejwe uko icyorezo kizarangira.

MTN yatangaje ko ku bufatanye na MINEDUC na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatanze uburyo bwo gusura imbuga zitandukanye zifasha abanyeshuri biga ayisumbuye na Kaminuza ku buntu bakareba ibijyanye n’amasomo.

Izo mbuga bashobora gusura urw’Ikigo cy’Uburezi, REB kuri https://elearning.reb.rw/, n’iza Kaminuza y’u Rwanda kuri https://elearning.ur.ac.rw/ na https://elearning.rp.ac.rw/ igihe icyo aricyo cyose badakoresheje ama-inite.

Mitwa Ng’ambi yakomeje agira ati “Turabizi uburyo ari ingenzi gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga muri ibi bihe amashuri afunze, ni muri urwo rwego twakuyeho ikiguzi cyo gusura imbuga zimwe na zimwe kugira ngo abanyeshuri babone iby’ibanze byabafasha kwiga batari ku ishuri.”

Muri ibi bihe kandi MTN yongeye umubare w’ama-unite umuntu yemerewe koherereza undi ku munsi ava ku 3000 Frw agera ku 6000 Frw n’ayo umuntu agira kuri konti ye ava ku 500 000 Frw ashyirwa kuri 1 000 000 Frw.

Mu bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda, MTN iherutse gukuraho ikiguzi cyo gukura amafaranga kuri konti ya banki ajya kuri Mobile Money no kuyabitsa kuri banki, kuyohererezanya no kwishyura ibicuruzwa mu minsi 90.

Muri iyi minsi kandi abantu benshi bari gukoresha internet, MTN yatangaje ko iri gushaka igisubizo cyabyo.

Ati “Twabonye ko hari abantu benshi bari gukoresha internet, bikubye hafi kabiri mu bice bituwe n’ibihe abantu barimo. Twahise dufata ingamba zo kwagura umuyoboro usanzwe twitegura ubwiyongere buzabaho mu minsi iri imbere.”

MTN Rwanda itangaza ko ikurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Abakozi bayo bashishikarizwa kuguma mu ngo no kwirinda. Abacuruza serivisi za Mobile Money n’ama-unite bagirwa inama yo kwirinda bambara uturindantoki n’udupfukamunwa kandi uwo bakira nibura akaba ari muri metero imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages