Izi nkoni zakusanyijwe binyuze mu gikorwa MTN Rwanda yateguye ku nshuro ya kabiri cyiswe ‘The Dinner in The Dark’ itegurana n’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona, RUB.
Uyu muhango urangwa n’umusangiro udasanzwe, aho uhurizwamo abantu b’ingeri zitandukanye bakisanisha n’abafite ubumuga bwo kutabona, bashyira igitambaro mu maso ku buryo batabasha kubona.
Iyo bashyizweho iki gitambaro cy’umukara bafashwa kugenda n’inkoni yera isanzwe iyobora abafite ubumuga bwo kutabona.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo bereke abantu agaciro inkoni yera ifitiye abafite ubumuga bwo kutabona.
Ati “Kuba mwitabiriye iki gikorwa kandi mukemera gukora uyu mwitozo bigaragaza ko mushobora no gukora ubuvugizi ku bafite ubu bumuga kandi turabibashimiye.”
“Iki gikorwa kigamije kwerekana akamaro k’inkoni yera, tugendeye ku byo twabonye ubona ko igufasha gukora ibintu bitandukanye, bityo abafite ubumuga bwo kutabona bakwiye kuyibona.”
Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ubutgetsi bw’Igihugu ushinzwe imibeho y’abaturage, Kayigana Godfrey, yashimiye abateguye iki gukorwa, avuga ko bigaragaza ko nta Munyarwanda ukwiye gusigazwa inyuma bitewe no kuba hari ubumuga afite.
Ati “Ndashaka gushimira MTN Rwanda na RUB kuko mwateguye iki gikorwa cyo kuba nta muntu ufite ubumuga ukwiye gusigazwa inyuma by’umwihariko kuri iki gikorwa mwateguye cy’abafite ubumuga bwo kutabona.”
“Ugendeye ku byo twanyuzemo igihe twari dufunze amaso byatweretse neza agaciro k’inkoni yera, twabonye ko ari imbaraga n’icyizere cy’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, ni igikoresho kimuha icyizere n’imbaraga zo kuba mu Isi kandi n’ikimenyetso cy’ubudaheranwa ku wabuhuye n’ibi.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyize imbere gahunda zose zitagira uwo ziheza ku buryo Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona, RUB, Kanimba Donatille, yashimye abitabiriye iki gukorwa, abasaba ko nk’uko bamaze igihe batareba bakabona imbogamizi zirimo bakwiye kujya bafasha abafite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko kubona inkoni yera.
Ni ku nshuro ya kabiri MTN Rwanda iteguye ‘The Dinner In The Dark’, ku nshuro ya mbere hakusanyijwe inkoni zera 250 zahawe abafite ubumuga bwo kutabona bo hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu munsi kandi MTN Rwanda yatanze udukoresho 24 twifashishwa mu nyandiko y’abafite ubumuga buri kamwe gafite agaciro k’asaga miliyoni 1Frw.




















Ibitekerezo 0