Iyi gahunda yatangiye ku wa 1 Kamena 2026 yari igamije gutanga ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Kuri uyu wa 19 Kamena 2025, iyi gahunda yasojwe abayobozi n’abakozi ba MTN Rwanda batanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye by’inyubako birimo gusiga amarangi ndetse no gusana ibyumba bitararangira.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yasobanuye ko bahisemo guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “Twahuje imbaraga n’abafatanyabikorwa bacu tugamije gusiga umurage urambye ugira uruhare mu iterambere ry’ubuzima bw’abaturage.”
Yakomeje avuga ko “Muri uru rwego, twavuguruye inyubako ababyeyi babyariramo, dusana laboratwari kandi twongeramo ibikoresho bigezweho, ndetse tunafasha abaturage 500 kubona ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé, kugira ngo barusheho kubona serivisi z’ubuvuzi ziboroheye.”
Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda, Chantal Kagame, yavuze umusanzu wabo utari mu gusana Ikigo Nderabuzima cya Kigese gusa, ahubwo bifatanyije nacyo mu rwego rwo guteza imbere ubuzima.
Yagize ati “Ni no kubabwira ngo tubabwire ngo turi kumwe mu kubaka igihugu. Kubaka igihugu bitangirira mu buzima, abaturage badafite ubuzima igihugu ntabwo cyabaho.”
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, yashimiye uruhare rukomeye MTN Rwanda ishyira mu rwego rw’ubuvuzi, ashimangira ko atari ubwa mbere ikoranye na minisiteri.
Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere MTN Rwanda dukoranye, dusanze dukorana. Mu minsi ishize twigeze gukora ibindi bilometero tugiye ahantu bita Bweyeye, ho twahashyiraga inyubako y’ababyeyi, ntabwo kwari ugusana ahubwo kwari ukubaka, inkuru nziza ni uko batangiye kuyibyariramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yashimiye bikomeye MTN Rwanda kubwo guhitamo gukorana n’ Akarere ka Kamonyi mu gufasha iki kigo nderabuzima gusana inyubako z’ababyeyi mu rwego rwo kongera umubare w’ababyeyi bahabyarira.
Yagize ati “Mu by’ukuri twari dufite ikibazo aho ababyeyi babyarira hano bari hagati ya 50 na 60 batabashaga guhabwa serivisi z’inoze bakabura ibikoresho ndetse n’aho kubyarira hatameze neza.”
Ikigo Nderabuzima cya Kigese kireberera abaturage bagera ku bihumbi 60, bakaba bafite ubushobozi bwo kubyaza abagore bagera kuri 60 ku kwezi, ubwo ni ukuvuga ko babyaza abagore bari hagati ya 2 na 3 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!