00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yashyikirije AVEGA inkunga y’ibiribwa bizahabwa Intwaza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 11 April 2020 saa 08:35
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yashyikirije inkunga y’ibiribwa Umuryango w’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA-Agahozo), mu kubafata mu mugongo no kunganira imibereho y’abanyamuryango bawo.

Iyi nkunga igizwe n’ibiribwa bitandukanye yashyikirijwe AVEGA ku cyicaro cyayo i Remera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2020. Uyu muryango washimiye MTN Rwanda, uvuga ko ibagaragarije urukundo muri ibi bihe biba bitoroheye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie, yavuze ko iyo nkunga izahabwa ababyeyi b’Intwaza bageze mu zabukuru bo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Ati “Ndashimira cyane MTN Rwanda, ku nkunga y’ibiribwa bitandukanye yahaye abapfakazi ba Jenoside b’Intwaza bageze mu za bukuru basizwe iheruheru na Jenoside, mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe twibukira mu rugo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umuryango AVEGA ku bufatanye n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, watuje abakecuru b’incike bahawe izina ry’Intwaza mu nzu z’amasaziro ziswe Impinganzima ziri hirya no hino mu gihugu, gusa hari abakiri mu ngo zabo ari bo MTN yageneye iyo nkunga.

Mukabayire yavuze ko ari inkunga ikomeye yabagaragarije urukundo, ikazatangwa binyuze mu nzego z’ibanze z’aho abo banyamuryango batuye mu kubahiriza amabwiriza y’itangwa ry’ibiribwa muri ibi bihe bidasanzwe u Rwanda n’Isi bihanganye na Covid-19.

Ati “Iyi nkunga ni iy’agaciro gakomeye yatugaragarije urukundo kandi yadukoze ku mutima [...] Tuzafatanya n’inzego z’Ibanze za Leta mu kubibagezaho kandi turizera ko bizagenda neza”.

MTN Rwanda yavuze ko muri ibi bihe abantu bakwiye gushyigikira intambwe abacitse ku icumu bari gutera mu kwiyubaka.

Ubutumwa iyi sosiyete yanyujije kuri twitter, bugira buti “ Mu gihe twibukira mu ngo zacu twirinda ikwirakwiza rya Covid-19, dushyire hamwe mu gushyigikira intambwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari gutera.”

U Rwanda ruri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu buryo budasanzwe kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibihe byo kwibuka bisanzwe birangwa no gusura abacitse ku icumu hirya no hino ariko ibyo bikorwa ntabwo bizaba muri iki gihe.

Iyi nkunga izashyikirizwa ababyeyi b'Intwaza bakiba mu ngo zabo mu Karere ka Bugesera n'i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages