00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yishyuriye abayisilamu 500 ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 June 2017 saa 12:44
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho, MTN Rwanda, yahaye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), inkunga ingana na miliyoni imwe n’igice y’amafaranga azakoreshwa mu kurihira abayisilamu 500 ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi sosiyete i Nyarutarama, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko ugamije kwifatanya n’Umuryango w’Abayisilamu wose mu bikorwa byo gufasha muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu ‘Ramadan’.

Yagize ati “Iki ni igihamya cy’uko dukomeje kugaragaza itandukaniro mu kwita ku buzima bw’abakiriya bacu, by’umwihariko ubungubu twitaye ku buzima bw’abavandimwe bacu b’Abayisilamu bageze ku musozo w’ukwezi kwa Ramadan.”

Uwari uhagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Ntawiha Haridi, yashimiye MTN Rwanda kuba yongeye kubaha inkunga izatuma abagera kuri 500 babasha kubona serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Ubwisungane mu kwivuza ni gahunda yatangijwe igamije gufasha abanyarwanda bose kugerwaho na serivisi z’ubuzima.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa no gutera inkunga muri MTN Rwanda, Alain Numa, yagaragaje ko atari ubwa mbere iyi sosiyete ifasha umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, avuga ko batazahwema guharanira ahazaza heza h’abakiriya babo.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bushyikiriza Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, inkunga yo kwishyurira mituweli abatabasha kuyibonera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages