Ubu bukangurambaga bw’amezi atatu buzagezwa mu gihugu hose, bwatangirijwe i Remera mu Mujyi wa Kigali ku wa 22 Mutarama 2018.

MTN iFest ifite intego yo kwerekana akamaro ka internet mu guhanahana amakuru, kuvumbura udushya no kwiyungura ubumenyi bushya.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN, Ruhinduka Désiré, yavuze ko ubukangurambaga bwa MTN Internet Fest buje nyuma y’aho mu 2018 hakoreshejwe arenga miliyoni $20 mu kuvugurura internet ku buryo ubu umuvuduko wayo wikubye gatatu.

Yagize ati “Akenshi byateraga ibibazo abakiliya bacu iyo bashakaga gukura amashusho ku mbuga zitandukanye. Ubu icyo turi kubereka ni uburyo umurongo wacu twabashije kuwunoza biturutse kuri gahunda yo gushora imari yabaye mu mwaka ushize wa 2018 aho twashyizemo amadorali arenga ibihumbi 20 kugira ngo tubashe kunoza umurongo wa internet.”

Kuri ubu internet ya MTN igera ku buso bwa 95% mu Rwanda hose kandi iri ku rwego rwa 3G, mu gihe mbere mu bice by’ibyaro yabaga ari 2 G, byatumaga abafatabuguzi batayishimira nk’uko bikwiye.

Umuyobozi mukuru Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ko ubu bagiye kugera ahantu hatandukanye bigisha abafatabuguzi uburyo bwo gukoresha internet kandi ku buntu.

Yagize ati “Turashaka kwigisha abantu, ibintu by’ibanze bikorerwa kuri internet. Icya mbere ni uburyo wagura amafaranga yo gukoresha internet, uko ureba ayo usigaranyemo, uko wakoherereza mugenzi wawe amafaranga ya internet, ibyo yagufasha niba uri umunyeshuri n’uko wayikoresha mu kuzamura ubucuruzi bwawe.’’

MTN Rwanda kandi yashyizeho uburyo buhendutse bwita MTN Play bwo kumva indirimbo, kureba amashusho no gukina imikino itandukanye kuri telefoni.

Hariho n’ubundi buryo bwo gufasha abakiliya bayo kumenya amakuru biciye kuri Facebook badaciwe amafaranga muri gahunda ya Facebook Flex.

MTN iheruka kugabanya ibiciro by’abakoresha internet bataguze bundle ku 10 Frw kuri megabyte imwe kivuye kuri 56 Frw /MB.

Mu rwego rwo gukomeza korohereza abafatabuguzi bayo, MTN yashyizeho umurongo ukora icyumweru cyose wagenewe abashaka kumenya amakuru yose yerekeye internet. Ukeneye ubufasha ahamagara 200.#

Abafatabuguzi ba MTN basobanuriwe byimbitse imikorere ya internet n'uburyo bayibyaza umusaruro
Abafatabuguzi ba MTN basobanuriwe byimbitse imikorere ya internet n'uburyo bayibyaza umusaruro
Abakozi ba MTN biteguye gufasha abakiliya babagana
Abakozi ba MTN biteguye gufasha abakiliya babagana
Abantu benshi bamenyeshejwe amahirwe bafite yo kubyaza umusaruro internet yihuta yakwirakwijwe na MTN mu Rwanda hose
Abantu benshi bamenyeshejwe amahirwe bafite yo kubyaza umusaruro internet yihuta yakwirakwijwe na MTN mu Rwanda hose
Ruhinduka Désiré yavuze ko MTN yavuguruye umuyoboro wa internet ku buryo yikubye gatatu
Ruhinduka Désiré yavuze ko MTN yavuguruye umuyoboro wa internet ku buryo yikubye gatatu
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa, Richard Acheampong, yavuze ko bagiye kwigisha abafatabuguzi babo gukoresha internet
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa, Richard Acheampong, yavuze ko bagiye kwigisha abafatabuguzi babo gukoresha internet

Amafoto: Niyonzima Moïse