00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bana bafite ubumuga bahohoterwa, 79 % ntibajya bamenyekana

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 July 2019 saa 01:59
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bafite ubumuga ihohoterwa bakorerwa ritajya rimenyekanishwa mu buyobozi ngo ababikoze bahanwe.

Ni kimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango nyarwanda uharanira kurandura ubukene wibanda ku kubaka ubushobozi bw’umugore n’umwana, Faith Victory Association (FVA) ufatanyije na Action Aid.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku batanga n’abahabwa serivisi mu rwego rwo kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na serivisi zitangwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bihagaze.

FVA yakoze ubu bushakashatsi binyuze mu ihuriro Wiceceka, bukorerwa mu ntara eshatu z’igihugu mu turere dutatu aritwo Karongi, Musanze na Gisagara.

Abantu 79% by’abakoreweho ubu bushakashatsi batangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga ritamenyeshwa inzego z’ubuyobozi.

Ikindi bwagaragaje nuko abatanga serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nta bumenyi bafite iyo bije ku mwihariko w’ababana n’ubumuga.

Umukozi w’ihuriro Wiceceka, Niwenshuti Solomon, yavuze ko iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana bafite ubumuga giteye inkeke kandi hakwiye ko gikorwaho ubushakashatsi bwimbitse

Yagize ati “Muri ubu bushakashatsi abakeya bagaragara amakuru amwe yagiye atangwa n’imiryango yabo, abaturanyi babo, ababyeyi babo cyangwa se n’inzego z’ubuyobozi. Ntitwayarenza ingohe ku buryo niba bigaragara ko hafi ku rwego rwa 79% ihohoterwa ribakorerwa ritamenyekanishwa, ni ikibazo ntekereza cyakorerwa ubushakashatsi.”

Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi nuko 55.9% by’ababukoreweho nta makuru bafite k’ubuzima bw’imyororokere, 0.9% nibo bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere naho 39.1% nibo berekanye ko batanga ibirego ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.

Ubu bushakashatsi bw’Umuryango Faith Victory Association bwakorewe ku bantu 509 barimo abagore, abagabo n’urubyiruko.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bafite ubumuga ihohoterwa bakorerwa ritajya rimenyekanishwa mu buyobozi ngo ababikoze bahanwe.
Nyiraneza Albertine, umuyobozi wungirije w'ihuriro wiceceka asobanura ibyavuye mu bushakashatsi
Ntirenganaya Alphonse, Umuyobozi w'ihuriro Wiceceka
Bayasese Bernard, umukozi w'umuryango Faith Victory Association asobanura impamvu y'ubu bushakashatsi
Jean Bosco Karyango, umukozi w'umushinga FVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages