00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bantu 1951 bahamijwe icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo abagore 62

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 November 2017 saa 07:09
Yasuwe :

Imibare itangazwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, igaragaza umubare w’abagore bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishyingiye ku gitsina ari muke, kuko mu bantu 1951 bahamwe nabyo mu 2016/17, ab’igitsina gore bari 62 gusa mu gihe abagabo bangana na 1889.

Igaragaza kandi ko bigenda bihindagurika, kuko mu 2014/15, abantu 2060 bahamijwe icyo cyaha harimo ab’igitsina gore 90 gusa, naho mu 2015/16, abagihamijwe bari 1920 barimo ab’igitsina gore 52 gusa.

Imibare kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2014/15, u Rwanda rwakiriye izo manza 2321; mu 2015/16 hakirwa 2645; mu 2016/17 ziba 1869. Ni mu gihe izaburanishijwe mu 2014/15 zari 1844; mu 2015/16 ari 1920 naho mu 2016/17 ziba 1951 kandi hagati ya 80% na 90% ya zo abaregwaga bahamijwe icyaha.

Kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro Ubuyobozi bw’Urukiko Rukuru bwahaye itangazamakuru, ku bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Perezida warwo, Kaliwabo Charles, yavuze ibyaha bishingiye ku gitsna biteye ubwoba kandi ko hakwiye gufatwa ingamba ziyongera ku zisanzwe.

Ingamba zisanzwe, yasobanuye ko zirimo guhanwa ku wagihamijwe no guha ubutabera bwiza uwakorewe ihohoterwa.

Kaliwabo yavuze ko nubwo bimeze gutyo, hakiri ikibazo cy’abarikorerwa ntibamenyekane ngo babiryozwe bitewe n’uko hari bamwe bakirihishira kandi ko umubare munini w’ibirego byakirwa byiganjemo iby’ingimbi n’abangavu.

Yagize ati “Mu manza nyinshi zikunze kugaragara mu nkiko, zigaragara ku busambanyi bwabaye hagati y’abangavu n’ingimbi bari mu kigero kimwe cyangwa bamwe basambanyijwe n’ababaruse, aho abana bacu bamaze guta umuco wo kurinda imibiri yabo, bakararikira indonke n’impano bahawe n’irari ryo gushaka kumenya uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.”

Yasobanuye ko impamvu umubare w’ab’igitsina gore ari muto, ahanini ari uko abagabo aribo bahohotera abagore cyane arongera ati “Birashoboka ko n’abagabo baba bahohoterwa ntibishyire ku karubanda kuko biba ipfunwe ko umugabo yahohotewe ariko nabo barahari.”

Yakomeje asaba ababyeyi mu gihe umwana yafashwe ku ngufu, gusigasira ibimenyetso, harimo kwirinda kumwuhagira bagahita bamwihutisha kwa muganga kugira ngo ababikoze babiryozwe, kuzirikana inshingano zabo n’ibindi.

Bimwe mu bizakorwa mu bukangurambaga kuva ku wa 24 Ugushyingo kugera ku wa 10 Ukuboza 2017, hazibandwa ku gushishikariza abanyarwanda kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu ngo; kuburanisha imanza zisaga 440, zingana na 1/5 cy’izaburanishwaga mu gihe cy’umwaka wose.

Abanyamakuru n'abandi bantu bari batumiwe
Perezida w'Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles n'Umugenzuzi w'inkiko, Angelina Rutazana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages