00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu banyarwanda 120 bagiye i Maka, nta n’umwe wagize ikibazo

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 25 September 2015 saa 11:32
Yasuwe :

Abantu bagera kuri 717 nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mutambagiro mutagatifu wabereye i Maka mu gihugu cya Arabia Saudite, abandi benshi nabo bakomeretse bikomeye kubera umubyigano, ariko abayisilamu bavuye mu Rwanda nta kibazo bagize.

Imiryango yasigaye hano mu Rwanda ifite ababo bagiye i Maka mu mutambagiro, bari batangiye kwibaza niba nta banyarwanda baguye muri uwo mubyigano.

Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahim yabwiye IGIHE ko “Nta munyarwanda numwe waguye mu mutambagiro mutagatifu i Maka” avuga ko “Nta n’uwakomeretse”

Mufti Kayitare ati “Navuganye n’uhagarariye itsinda ryoherejwe na AMUR, ambwira ko abanyarwanda bameze neza nta kibazo. Ndetse nanamubwiye ngo ajye no kureba abandi bajyanwe na FAHICO, nabo asanga bameze neza”

Abayisilamu b’abanyarwanda bagiye i Maka mu mutambagiro mutagatifu ni 125, bagiye mu byiciro bibiri; kimwe ni 50 bagiyeyo ku bufatanye na AMUR, abandi bagera kuri 75 bagenda ku bufatanye na FAHICO

Mufti kayitare asobanura impamvu abantu bakunze kugwa mu mutambagiro mutagatifu i Maka yavuze ko biterwa n’abantu batubahiriza amabwiriza agenga uwo mutambagiro.

Ati “Biterwa n’abantu badakurikiza amategeko... kuko hariya haba hari amabwiriza iyo uyubahirije neza nta kibazo ugira, ariko iyo utabyubahirije usanga umubyigano uhitanye benshi”

Yongeraho ati “haba hari inzira ebyiri, iyo winjiraramo si yo usohokeramo. Iyo abantu bashatse gusohokera aho binjiriye bihita bitera umubyigano abantu bakabigwamo.”

Abayisilamu barenga miliyoni 2 nibo bari bari i Maka mu mutambagiro mutagatifu wa 2015, imibare ya vuba iravuga ko abamaze gupfa kubera umubyigano ari 717, mu gihe abakomeretse bikomeye ari 835.

Mu mwaka wa 2006 nabwo abantu bagera kuri 364 baguye mu mutambagiro mutagatifu bitewe n’umubyigano ukabije. No mu mwaka wa 2004 hapfuye abagera kuri 244.

Aha bari bakiri ku kibuga cy'indege i kanombe, bategereje indege ngo bereke i Maka
Abayisilamu bavuye mu Rwanda batambagiraga i Maka bafite n'ibendera ry'Igihugu
Abayisilamu bo mu Rwanda bari i Maka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages