Umuyobozi Mukuru Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yatangaje ko imibare bafite yerekana ko ku mwaka abantu bagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro umunani ziri mu gihugu, kandi abenshi ari abanyarwanda ndetse bagenda biyongera kuko imyumvire yabo ku bijyanye n’amateka igenda itera imbere.

Yagize ati “Imibare dufite kugera mu 2016 igaragaza ko abagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro zose dufite mu Rwanda, kandi byongera umubare w’amafaranga kuko ku mwaka zinjiza agera kuri miliyoni 200. Igishimishije ni uko abanyarwanda bo mu gihugu bazisura bamaze kuba benshi cyane ku kigero cya 70% ariko si ko byahoze, kera byari ukundi kuko byatangiye zisurwa n’abanyamahanga gusa”.

Amb. Masozera yakomeje atangaza ko kuba abanyarwanda basigaye bitabira gusura Ingoro z’Igihugu biterwa n’uko bigishwa ibyiza byabyo by’umwihariko bibanda ku bakiri bato.

Ati “Mubazisura urubyiruko nirwo rwinshi, harimo abanyeshuri, abaza mu matsinda, abaje mu miryango, bikanadushimisha kuko nicyo cyiciro usanga dushaka gushyiramo ingufu kugira ngo basure Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda”.

Mu Rwanda hagaragara Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda umunani, zirimo Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye, mu Karere ka Nyanza haragara iy’Abami iri mu Rukari n’iy’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Karere ka Nyanza, naho muri Karongi hari Ingoro y’Ibidukikije.

Hari kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubora Igihugu iri ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, naho mu Mujyi wa Kigali hari eshatu zirimo iy’Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage (ahazwi nko kwa Richard Kandt), Iy’Abaperezida i Kanombe n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Amb. Masozera avuga ko hari icyizere ko umubare w’abasura Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda bagiye kwiyongera ku bwinshi kubera ko hari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura baherutse gutaha ku mugaragaro.

Yasabye abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato kwitabira gusura Ingoro z’Umurage kuko zibitse amateka menshi, kandi ibiciro bidakanganye.

Ubuyobozi bw’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda buvuga ko Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye isurwa n’abantu bagera ku bihumbi 60 ku mwaka, kandi mbere mu myaka yabanje abayisuraga batarageraga no ku 1000. Naho Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ikimara gufungurwa mu Ukuboza 2017, mu kwezi kumwe yasuwe n’abantu bagera ku gihumbi.

Umuyobozi Mukuru Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda,Amb. Masozera Robert, yatangaje ko imibare bafite ko ku mwaka abantu bagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro umunani ziri mu gihugu, kandi abenshi ari abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda,Amb. Masozera Robert, yatangaje ko imibare bafite ko ku mwaka abantu bagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro umunani ziri mu gihugu, kandi abenshi ari abanyarwanda
Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu karere ka Huye
Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu karere ka Huye
Ingoro y'Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage, ahazwi nko kwa Richard Kandt
Ingoro y'Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage, ahazwi nko kwa Richard Kandt

[email protected]