Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ubwo inzego zifite aho zihuriye n’umutekano w’imbere mu gihugu zaganiraga n’itangazamakuru.
Col Ruhunga yasubizaga ikibazo cy’uburyo abantu batandukanye bakunze gukurikiranwa mu Bugenzacyaha bafunzwe kandi byashobokaga ko bakurikiranwa bari hanze.
Yavuze ko atari ko bimeze, ko ukurikije umubare w’ibirego RIB yakira ku munsi n’abafungwa, bidakabije.
Ati “Ku munsi twakira ibirego bitari munsi ya 1500 na 2000. Abo dufunga iyo babaye benshi ntibarenga 10 na 15. Uwaje gutanga ikirego, ubutabera si ugufunga gusa. Umunyarwanda akwiye kumva ko icyangombwa atari ugufunga gusa.”
Col Ruhunga yavuze ko hari ikibazo cy’imyumvire mu baturage, aho bumva ko uregwa wese akwiriye gufungwa.
Ati “Na bagenzi bacu b’abanyamategeko, iyo aburanira urega, ntufunge uwo arega biba ikibazo, yaburanira uregwa agafungwa biba ikibazo. Twe dufunga umuntu kuko tubona yasibanganya ibimenyetso cyangwa agahunga ubutabera. Ni yo mpamvu mu bantu 2000 dushobora gufunga 15.”
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, mu minsi ishize yagaragaje ko kasho za polisi hari ikibazo cy’ubucucike, mu isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu. Ni raporo yagaragaje ubucucike muri za kasho n’ibikorwaremezo bidahagije.
Video: Igena Sage Aggée



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!