00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bitaro bya Kibogora, bane barimo n’impinja bararana ku gitanda kimwe

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 21 July 2015 saa 11:45
Yasuwe :

Mu bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke hari ubucucike bukabije, aho usanga ababyeyi bahabyarira rimwe na rimwe biba ngombwa ko baryama ku gitanda ari babiri n’impinja zabo ndetse mu nsi yabo hakaryama ababarwaje.

Kuwa 20 Nyakanga 2015, abarwariye muri ibyo bitaro batangarije RBA ko babangamiwe n’ubucucike bukabije, bushobora gutuma banahandurira izindi ndwara, cyane ko n’ababyaye babazwe basangira igitanda.

Nyirahashakimana Francine, umwe muri abo babyeyi yatangaje ko bamupimye bagasanga atwite impanga za batatu, akaba yari umwe mu bari bategereje ubufasha mu cyumba cy’ababyeyi cyari cyakubise cyuzuye abakeneye ubufasha bw’ababyaza.

Yagize ati “Maze gucutsa abana babiri none bambwiye ko ntwite inda y’abana batatu, naje kwitabwaho hano kugira ngo nzabyare neza, ariko mbangamiwe n’ubwinshi bw’abarwayi ducucikiranye hano.”

Undi mubyeyi wari wabyariye muri ibyo bitaro yagize ati: “Ikibazo dufite hano ni uko twabyaye batubaze maze tukararana ku gitanda kimwe turi bane kandi umuntu aba agifite ibisebe, rero uryamye nabi ushobora gutoneka mu genzi wawe.”

Abarwaza baba baryamye mu nsi y’abantu bane ngo ntibaba borohewe kuko baba bari ku isima n’icyo kwiyorosa bibasaba gukuramo imyambaro bakayisasa indi bakayiyorosa.

Umwe yagize ati “Twebwe abarwaza tuba tubyiganira mu nsi y’ababyaye bamwe baryamye hasi kuri sima iyo uje usanga ibi bitanda byuzuye bamwe twashashe hasi igitenge ikindi tukakiyorosa mu byukuri nta buhumekero buba buhari.”

Umuyobozi w’ibitaro, Dr. Nsabimana Damien, yavuze ko ikibazo gihari kandi kitaboroheye kuko gituma badatanga serivisi inoze n’abayihabwa ntibayishimire, gusa avuga ko hari ibyatangiye gukorwa mu guhangana n’icyo kibazo.

Yyagize ati “Ingaruka birumvikana ntizabura iyo usanga ku gitanda haryamyeho abantu bane ndetse no mu nsi yabo ukabonamo abarwaza babo babiri birumvikana bishobora guteza indwara uretse ko n’ababitaho bituma batanga serivisi itajyanye n’igihe, byumvikana ko itanyura abayihabwa’’.

Umushinga wakozwe n’Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora ugaragaza ko hakenewe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo byubakwe neza.

Kugeza ubu ngo hari ibikorwa byatangiye byo kubivugurura nk’ahatangirwa serivisi z’abana hamaze kubakwa bijyanye n’igihe.

Ibitaro bya Kibogora byashinzwe mu 1940, bitangira ari ivuriro (Dispensaire) nyuma biza guhinduka ibitaro binakira ababyeyi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages