00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bizatomborwa muri poromosiyo ya Birashyushye na ECOBANK harimo n’imodoka

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 July 2014 saa 10:28
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira, Banki ya ECOBANK yateguye igikorwa cyiswe “Birashyushye na ECOBANK”, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuranye harimo n’imodoka.
Muri iyi poromosiyo harimo ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo mu gikoni, televiziyo, itike z’indege zo kujya Dubai na Johannesburg za sosiyete ya Rwandair n’ibindi.
Igihembo gihiga ibindi kizatomborwa ni imodoka yo mu bwoko bwa Mahndara ifite agaciro ka (…)

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira, Banki ya ECOBANK yateguye igikorwa cyiswe “Birashyushye na ECOBANK”, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuranye harimo n’imodoka.

Muri iyi poromosiyo harimo ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo mu gikoni, televiziyo, itike z’indege zo kujya Dubai na Johannesburg za sosiyete ya Rwandair n’ibindi.

Bamwe mu bayobozi ba ECOBANK

Igihembo gihiga ibindi kizatomborwa ni imodoka yo mu bwoko bwa Mahndara ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Afungura ku mugaragaro iyi poromosiyo kuwa mbere tariki ya 30 Kamena 2014, Mutesi Patience, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ecobank (Head of Corporate Banking) yavuze ko uretse guha abantu ibi bihembo muri tombola iteganyijwe bagamije no gushishikariza Abanyarwanda gukunda no kugira umuco wo kwizigamira.

Mutesi na Munyakazi basobanura ibijyanye n'iyi poromosiyo

Yagize ati “Ibihembo ni byiza ariko si cyo cya ngombwa ni ukubakangurira kwiga umuco wo kwizigamira, ngo igihugu gitere imbere, mu Rwanda usanga twizigamira twarangije byose.”

Ibihembo bindi bizatomborwa n’abizigamiye byibura ibihumbi 100 inshuro ebyiri (ibihumbi 200), mu gihe imodoka izatomborwa n’abazaba bafite ibihumbi 600 kuri konti yabo kugeza mu Kuboza 2014.

Umunyamahirwe atombora biciye mu nzira z’ikoranabuhanga.

Mutesi Patience wa ECOBANK
Imodoka izatomborwa n'umunyamahirwe

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages