Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Sgt Kabayiza François wasezerewe mu ngabo, basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe ko rwatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 rukabarekura bagakurikiranwa bari hanze.
Mu kugaragariza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe impamvu z’ubujurire bwabo bose uko ari batatu n’ababunganira bahuriza ku gushimangira ko bamaze igihe kingana n’ukwezi kurenga bafunzwe, bakerekana ko nta mpamvu zifatika ubushinjacyaha bwagombye kuvuga ko bugishakisha ibimenyetso bikomeye kandi bubamaranye icyo gihe cyose.
Bose kandi mu gusaba ko bafungurwa by’agateganyo bashingiye ku kuba ngo Urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo rwarirengangije ukwiregura kwabo kuko mu myanzuro yarwo bavuga ko ntaho rwigeze rugaragaza ingingo bireguje ngo rube rwanazishingiraho, bityo bakavuga ko barengana kandi basanga uru Rukiko rwaranize uburenganzira bwabo basaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kanombe ko rwabarenganura.
Me Gakunzi Musoni Valery wunganira Col Tom Byabagamba yanenze ibikubiye mu nyandiko y’abatangabuhamya, avuga ko ntaho uwo yunganira yigeze avuga ko FDLR irusha imbaraga Ingabo z’u Rwanda.
Mu kwiregura imbere y’uru Rukiko Rukuru, Col Tom Byabagamba we yagaragaje impingenge ze ko asanga niba umuntu abonye imbunda akayijyana ku musirikare ngo ayibike bifatwa nk’ikibazo byatuma Abanyarwanda muri rusange batinya kwandurura ibikoresho bya gisirikare ibyo ari byo byose mu gihe byaba ari ngombwa.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yagarutse ku byo Urukiko ruherutse kwemeza ko yafunzwe binyuranyijwe n’amategeko
avuga ko iyo icyaha aregwa kiba ari icy’ubugome koko aba yarahise aburanishwa vuba na bwangu hatabayeho gufata iminsi myinshi yo gushakisha ibimenyetso. Ibi byose yumva bimuhesha uburenganzira bwo kurekurwa, akaburana adafunze.
Sgt Kabayiza François waburanaga yicara ahaguruka kubera uburwayi bukomeye (yanerekanye impapuro za muganga mu Rukiko), yireguye avuga ko yakorewe iyicarubozo agifatwa ku buryo ngo byanamuteye ubundi burwayi bwo gususumira. Asaba ko yarekurwa akajya kwivuza uru ruhurirane rw’indwara zose.
Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara bahuriye ku cyaha cyo gusebya Leta, Col Tom Byabagamba akarenzaho icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza ibyaha, icyaha asangiye na Sgt Kabayiza François. Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara anaregwa kandi icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuwa 30 Nzeli 2014, nibwo Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwabakatiye uko ari batatu gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo hakorwe iperereza, hanakusanywe ibimenyetso byose bibashinja.
Imyanzuro ku iburanisha rya none izasomwa ku wa kane w’iki cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO