Inkiko mpanabyaha mpuzamahanga z’umuryango w’abibumbye (MTPI) zakatiye igifungo cy’imyaka 30, Ngirabatware Augustin wari Minisitiri w’igenamigambi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kujuririra izi nkiko.
Dr Ngirabatware yari yarakatiwe igihano cy’imyaka 35 n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), nyuma yo guhamywa bimwe mu byaha bya Jenoside. Mu bujurire yasabaga kugirwa umwere, ariko ku myaka 35 yagabanyirijweho itanu.
Ngirabatware Augustin, umukwe w’umuherwe Kabuga Felicien akagira n’impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu, yahamijwe ku wa 20 Ukuboza 2012 na ICTR, ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu, nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu akatirwa 35.
Nyuma yaho yajuririye mu Nkiko Mpuzamahanga z’Umuryango w’abibumbye (MTPI),
Inteko y’ubujurire y’uru rukiko, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2014 yatangaje ko igihano yari yahawe n’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kigabanutseho imyaka 5.
Umucamanza Theodore asoma incamake ku bujurire bwa Ngirabatware, yagize ati “Inteko y’ubujurire iburanishiriza ku mugaragaro, ikuyeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 35, ishyiraho igihano cy’imyaka 30 y’igifungo.” Muri iyi myaka y’igifungo hazavanwamo irindwi amaze afunzwe, kuko yatawe muri yombi kuwa 17 Nzeli 2007.
Uru rukiko rwagaragaje ko icyaha cyo gufata ku ngufu kitamuhama ariko ibindi byaha byose yashinjwaga rwongera kubimuhamya. Ikitamuhamye mu bujurire nicyo cyatumye igihano kigabanukaho imyaka 5.
Urukiko rwagarageje ko uyu mugabo wahoze ari Minisitiri yafashije interahamwe z’iyahoze ari Komine ya Nyamyumba muri Gisenyi, akazishishikariza kwica Abatutsi kuva muri Gashyantare 1994. Rwamuhamije kandi no gutanga imipanga ngo hicwe Abatutsi kuko ngo atifuzaga kubabona muri Komini avukamo.
Urukiko rwateye utwatsi byinshi mu byo yireguraga avuga ko atigeze akoza ibirenge bye muri Komini Nyamyumba muri icyo gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rwa MTPI rwatangiye imirimo yarwo muri Nyakanga 2012, nyuma yo gushyirwaho na Loni mu 2010, kugirango ruzakurikirane imirimo yasizwe n’inkiko Mpuzamahanga mpanabyaha; urwashyiriweho u Rwanda ndetse n’urwashyiriweho Yugosslavia zari ziri kurangiza imirimo yazo.
Dr Ngirabatware azaguma mu maboko ya MTPI mu gihe hagishakishwa igihugu kizamwakira ngo abe ariho arangiriza igihano cye.



















TANGA IGITEKEREZO