Imbere y’urubyiruko n’abandi bakuze bagera hafi ku bihumbi bitatu bari mu rusengero rwa Zion Temple mu gitaramo cyiswe ‘Pambazuka’, ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015 , Apotre Gitwaza yasobanuye icyo kigeragezo yabashije kurenga, abagira inama yo kudacika intege mu bigeragezo.
Yavuze ko umunsi umwe ari mu kigero cy’imyaka 20 na 21, yagiye mu masengesho n’abandi, nuko umwe mu bagore basenganaga amuhenda ubwenge ashaka ko baryamana.
Yagize ati “ Twinjiye yafunze umuryango n’urufunguzo, njye numvaga nta kibazo, ngeze mu cyumba cye, mbona akuyemo imyenda yose, arambwira ngo ndashaka kuryamana nawe.”
Icyo gihe ngo yarebye hirya no hino abura icyo yakora, kuko inzu yose yari ifunze n’icyumba barimo gifunze, yibaza niba yavuza induru biramuyobera.
Yahise abwira uwo mugore ati “ Ntacyo nditeguye ariko reka tubanze dusenge. Umugore aramuhakanira, ati ‘Oya.’”
Ngo Gitwaza yahise asaba uwo mugore kubanza gukenyera igitenge. Yaremeye aragikenyera, akimara kugikenyera, Gitwaza amushyira ikiganza ku mubiri, asabira mu mutima we Imana ngo imutabare.
Atangiye gusenga mu ndimi wa mugore aragwa kubw’imbaraga z’amasengesho.
Akimara kugwa, Gitwaza yavuze ko aribwo yagize amahirwe yo gushaka uko yasohoka muri icyo cyumba.
Yagize ati “Ngira Imana yikubita hasi, yikubise hasi njya gushakisha imfunguzo aho ziri ariko ndazibura. “
Amaze kuzibura hose , yaragarutse na wa mugore aza kuzanzamuka; Gitwaza amusaba kwambara neza bakava muri icyo cyumba.
Uwo mugore yazanzamutse abaza Gitwaza uko byagenze amusubiza agira ati “ Uyu munsi ni njye ukomeye, ejo nindamuka nanjye naniwe uzakomera.”
Icyo gihe uwo mugore yahise amusabira umugisha ku Mana nuko arambara, maze Gitwaza aramusengera barasohoka.
Nyuma y’imyaka nk’itanu, Gitwaza yavuze ko yongeye guhura na wa mugore, amusaba imbabazi zatumye anamenya byinshi kuri we.
Uwo mugore yaramubwiye ati “Ndagusaba imbabazi, za bya bihe nari ndi gusenga, igihe nashakaga kuryamana nawe.”
Amaze kumusaba imbabazi akazimuha, yanamenye ko umugabo w’uwo mugore yapfuye, umwana babyaranye nawe agapfa yishwe na SIDA.
Ubutumwa ku rubyiruko
Intumwa y’Imana Gitwaza yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye muri Zion Temple, iyo akomeza inzira idakwiye y’ubusambanyi, yari guhuriramo n’ibibi byinshi harimo no kwandura SIDA. Gusa ngo yakurikije inama yahawe n’umugabo umwe wamubwiye ko inzira yoroshye igendwa na benshi yayihuriramo n’ibyago bikomeye.
Yagize ati “ Iyo mva mu nzira y’Imana ngakomeza iyo, nk’uko wa mugabo yari yazinyeretse simba nararengeje imyaka 21.”
Urubyiruko muri rusange yarusabye kwirinda ibishuko ahubwo rugaharanira kubera icyitegererezo urungano rwabo n’urw’ahazaza.
Igitaramo ‘Pambazuka’ cyarimo urubyiruko cyitabiriwe kandi n’abahanzi batandukanye barimo Patient Bizimana, Umunyarwenya Ntarindwa Diogene bita Atome, n’abandi bageze ku bikorwa by’indashyikirwa byabera icyitegererezo urubyiruko.
Amafoto: Jean Chris
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO