Ibyafashwe birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 37 Frw, ibinyobwa bya miliyoni 13 Frw, amavuta yo kwisiga, n’ibindi bitandukanye n’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ya miliyoni 18 Frw yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko, imiti ya miliyoni 1 Frw, amasashe ya miliyoni 13,8 Frw, ibikoresho by’ikoranabuhanga bya miliyoni 1,8 Frw, ibikoresho by’ubwubatsi bya miliyoni 5 Frw n’imyenda n’inkweto byacaguwa, inzoga, kanyanga n’urumogi.
Ubusanzwe ‘Operation Usalama’ ikorwa ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kerengera umuguzi n’ihiganwa ry’abacuruzi, RICA, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka na Polisi.
Ibyavuye muri iri genzura byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, mu rwego rwo kugaragaza umusaruro w’iki ikorwa kibaye ku nshuro ya cyenda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagaragaje ko abantu bakora cyangwa bacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa byarangije igihe bakwiriye kubihagarika mu maguru mashya.
Ati “Amahitamo bafite ni ugukurikiza amategeko, utabishobora akavamo. Hari abafatwa bakitwaza ngo Leta yababwiye ko bagomba kwihangira imirimo nibyo koko ariko bakihangira imirimo bakurikije amabwiriza.”
RIB yagaragaje ko mu bafashwe harimo abatujuje ubuziranenge bw’ibucuruzwa byabo ndetse bahita bacibwa amande bagategekwa kubikosora mu maguru mashya.
Mu baciwe amande yo kutuzuza ubuziranenge harimo na Ese Urwibutso ya Sina Gérard n’izindi zitandukanye zaciwe amande arenga miliyoni 43 Frw.
Hari kandi inzu zicuruza imiti zafunzwe kubera gucuruza imiti itujuje ubuziranenge, n’inganda zikora ibintu bitandukanye birimo n’akawunga.
Operation Usalama IX-2023, yafatiwemo abantu 67 barimo Abanyarwanda 27 abandi bakaba abanyamaganga biganjemo ababa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibicuruzwa byafashwe byose bifite agaciro ka miliyoni 100 Frw birimo ibyafashwe bigahita byangizwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 61Frw.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA, Dr Eric Nyirimigabo, yagaragaje ko kugenzura ubuziranenge bidakwiye gukorwa gusa n’ibigo bibifite mu nshingano ahubwo ko ari ibya buri wese.
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice RICA, yagaragaje ko iyo habayeho kudakora ubushishozi ku bacuruzi mu gihe bagiye kurangura n’abaguzi bigira ingaruka zikomeye mu ihiganwa mu bucuruzi.
Ati “Umucuruzi tumusaba ko mu gihe agiye kurangura akwiye kumenya amakuru yose yerekeye ibyo agiye kurangura, iyo batabyubahirije biteza igihombo ku baguzi, bibangamira ihiganwa mu bucuruzi bikanagira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.”
Ku ruhande rwa Pololisi y’Igihugu, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko umuntu ucuruza imiti itujuje ubuziranenge aba ari gusonga umurwayi.
Ati “Ni ukumusonga, icyo gihe umutekano we uba wahungabanye, umuntu uwo ari wo wese uvuga ko acuruza agomba kumva uruhare rwe mu gutuma ubigura arushaho kumera neza. Ubundi kurinda Abanyarwanda ni inshingano ya buri munsi, niba hari umuntu ukora ubucuruzi butujuje ubuziranenge, abakora ibikorwa bibangamira umutekano wa bo buri munsi, kugenzura ibitujuje ubuziranenge bizajya bikorwa buri munsi.”
Amwe mu mayeri akoreshwa harimo guhindura amatariki y’igihe ibicuruza bizatakariza agaciro, gupfunyika mu bintu bihabanye n’umwimerere w’igicuruzwa bigamije kuyobya abaguzi, gukora utabifitiye uburenganzira, kwigana ibicuruzwa by’abandi n’ubundi buriganya butandukanye.
Abafashwe hari abacibwa amande abandi bagafungirwa ibikorwa byabo ndetse hari n’abashobora kugezwa imbere y’inkiko kubera gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge.











Ibitekerezo 0