00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gihe amashyaka arimo kwiyamamaza, Green Party yo irazamura amabendera

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 August 2013 saa 04:18
Yasuwe :

Mu gihe amashyaka akorera mu Rwanda kuri ubu ari mu kwiyamamaza ashaka imyanya y’abazayahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda -DGPR) riherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, ryo ryashyize ibirango byaryo ku mugaragaro aho ryazamuye ibendera ririranga.
Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryazamuye ibendera ryaryo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2013, ku cyicaro (…)

Mu gihe amashyaka akorera mu Rwanda kuri ubu ari mu kwiyamamaza ashaka imyanya y’abazayahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda -DGPR) riherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, ryo ryashyize ibirango byaryo ku mugaragaro aho ryazamuye ibendera ririranga.

Iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ryazamuye ibendera ryaryo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama 2013, ku cyicaro gikuru cyaryo, ndetse mbere y’uyu muhango bakaba bararirimbye indirimbo iryubahiriza.

Dr Habimeza Frank Umuyobozi wa DGPR ryashinzwe mu 2009, rikaza kwemerwa ku mugaragaro ku wa 9 Kanama 2013, yongeye gushimangira ko batazitabira amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, kuko batayiteguye. Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ishyaka ayoboye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse na gahunda yaryo yihariye.

Ibendera ry’iri shyaka rigizwe n’amabara atatu ari yo icyatsi kibisi, iri bara rikaba risobanura ibidukikije, umuhondo wo werekana amahoro, na ho umweru wo uvuga gukorera mu mucyo. Muri iri bendera kandi hashushanyijemo Kagoma n’ururabyo rw’igihwagari, Kagoma ngo ikaba ari igisiga kireba kure ari na byo bizaranga iri shyaka na ho ururabyo rw’igihwagari rukerekana igihugu cyiza ngo kikaba ari kimwe mu byo Green Party igamije.

Nubwo iri shyaka ryamaze kwemerwa n’amategeko rivuga kandi ko ridateganya kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki andi mashyaka yose abarirwamo, impamvu batanga ngo ni uko imikorere y’iri huriro itabanogeye.

Ishyaka DGPR ni irya kabiri ryemewe n’amategeko mu Rwanda rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, nyuma ya PS Imberakuri.

Uretse DGPR, andi mashyaka atarimo guhatana mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka ni UDPR na PSP.

Dr Habineza azamura ibendera
Abayobozi ba Green Party

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages