00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanzuro w’Abaminisitiri bane:Nta mwana ugomba kuba ari mu muhanda mu gihe cya vuba

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 25 February 2016 saa 07:53
Yasuwe :

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda mu Mujyi wa Kigali,kimaze iminsi cyarahugurukije inzego zitandukanye nyuma yaho abantu benshi bagaragaje ko kimaze gufata indi ntera ndetse ari kimwe mu byugarije uyu mujyi muri iyi minsi.

Iki kibazo cyakomeje kuvugirwa mu matamatama no mu itangazamakuru ariko benshi bakibaza niba Leta yaba ikizi cyangwa yarananiwe kugira icyo igikoraho kuko uko bukeye n’uko bwije abana mu mihanda bariyongera aho kugabanuka.

Nta mwanzuro wigeze utangazwa ku mugaragaro ariko inzego zitandukanye ziratangaza ko ziticaye ngo kuko zagiye zikiganiraho mu buryo butandukanye ndetse zifatira umwanzuro hamwe wo kuzakiganirira mu nama iba buri gihembwe yiga ku bibazo by’abana.

Ni muri urwo rwego Abaminisitiri bane (uw’Umutekano, Ubutabera, Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere ry’Umuryango), Abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu, ba Guverineri b’Intara zose bahuriye mu nama idasanzwe ya Politike ikomatanyije yo kurengera umwana.

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2016 nkuko byumvikanye mu ijwi rya Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa, iki kibazo cyafatiwe umwanzuro wo kugikemura mu maguru mashya ndetse buri rwego na buri wese basabwa kubahiriza inshingano.

Minisitiri Gasinzigwa asobanurira abanyamakuru bari bahejwe mu nama yagize ati “Twese Abanyarwanda ari ubuyobozi, ari umuryango,ari Sosiyeti Sivile twiyemeje ko nta mwana n’umwe w’umunyarwanda ugomba kuba ari mu muhanda cyangwa ahandi hose atagenewe kuba ari mu gihe cya vuba.”

Gusa Minisitiri yirinze kugaragaza niba hari ingamba zitandukanye n’izari zisanzwe mu gukemura iki kibazo kuko yavuze ko basabwe gushyira mu bikorwa izisanzwe , ariko agaragaza ko hari ingamba zari zarafashwe zitagezweho.

Yagize ati“Twari twarihaye ingamba ko nta mwana tugomba kubona mu muhanda, igihe tukibabona mu muhanda ni ukuvuga ko tugomba kwicara tukongera tugashaka umuti w’icyakorwa kurushaho.”

Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko imyanzuro yose yafashwe ishamikiye gukumira abatarajya mu mihanda ndetse harimo no guhendahenda ababyeyi , aho bibaye ngombwa umubyeyi wabirenzeho akaba yahanwa.

Ibindi bibazo byaganiriwe n’ibibazo by’abana batwara inda, n’ibibazo by’abana bata amashuri byagiye bifatirwa ingamba ko nta mpamvu ihari y’uko umwana ashobora kuva mu ishuri.

Minisitiri Oda Gasinzigwa aravuga ko vuba aha nta mwana uzaba akiri mu muhanda
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye inama
Umuyobozi wa Komisiyo y'abana , Uwera Claudine Kanyamanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages