Mu gitondo cyo kuri ’uyu wa gatatu tariki ya 15, mu Kagali ka Karukiri ya mbere, mu murenge wa Kicukiro, mu muferege uri ku muhanda wa kaburimbo imbere y’Ishuri rikuru ryigisha iby’amahoteri (RTC) hatoraguwe umurambo w’umusore.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza, wemeja ayo makuru yabwiye IGHE ko uwo musore wari wambaye ipantaro y’umukara n’ishati irimo amabara y’umutuku yatoraguwe yapfuye nta kimuranga afite.
Yagize ati “Uwo murambo watoraguwe imbere ya RTC mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ubona ko ari mu kigero cy’imyaka 32 na 35 ariko nta byangombwa yari afite ntabwo yamenyekanye.”
Amakuru ava ku bantu babonye uyu murambo bavuga ko yari yakomeretse mu gahanga, ariko Polisi yatangaje ko ikiri gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.



















TANGA IGITEKEREZO