00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku ikubitiro Minisitiri mushya wa Siporo n’Umuco atangiranye dipolomasi yo hejuru

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 9 March 2015 saa 03:15
Yasuwe :

Mu kiganiro kigufi cyane yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhabwa ububasha bwo kuyobora Minisiteri ya Siporo n’Umuco, kuri uyu wa 09 Werurwe 2015, Minisitiri Uwacu Julienne yagaragaje imisubirize irangwamo dipolomasi yo mu rwego rwo hejuru, aho buri gisubizo mu magambo make cyabaga kivuze byinshi mu buryo bw’imvugo iziga.

Mu byashyikirijwe Minisitiri mushya harimo ibikorwa bisanzwe muri minisiteri hakabamo n’ibindi bikorwa bitararangira, birimo ibyatangiye n’ibikiri imishinga.

Minisitiri Uwacu kandi yashyikirijwe inyandiko y’imikoranire hagati ya Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) n’iy’Uburezi (MINEDUC) ), Inyandiko y’imihigo y’umwaka wa 2014/2015 n’imbanzirizamushinga y’imihigo ya MINISPOC 2015/2016 izasinyirw aimbere ya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe..

Nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye, Amb.Joseph Habineza, hakurikiyeho ibibazo, byabajijwe aba minisitri bombi, uwushije ikivi n’ugiteruye.

Joe Habineza yavuze ko ibyo akekwaho ari impuha

Mu bibazo yabajijwe ahanini byarimo amatsiko ku cyaba cyaratumye avanwa ku buyobozi bwa MINISPOC, Joseph Habineza yavuze ko ibyo abantu bakomeje kuremekanya nk’impamvu zo kuvaho kwe atari byo, anavuga ko nta n’urumiya rwa Ministeri rwakoreshejwe mu bikorwa bya Miss Rwanda.

Minisitiri Uwacu yatunguranye atanga ibisubizo byo mu rwego rwa dipolomasi

Minisitiri Uwacu Julienne yabajijwe niba hari icyo azabasha guhindura mu mikorere ya Minisiteri mu gihe abandi bakozi bayo bose batajya bahinduka, bikaba byaba imwe mu mpamvu umusaruro iba yitezweho bahindura Abaminisitiri bayo utagerwaho.

Yasubije ko abakozi bose bakorera Leta kandi bakorera igihugu, ko icy’ingenzi ari ugukomeza imikorere myiza.

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko atazanywe no guhindura abakozi kandi ko Minisiteri itabaye iy’abagore, ko nta n’ukwiye kubigiraho impungenge ngo avuge ngo "Nzagaruka kuyikoramo ari uko yongeye kuyoborwa n’abagabo. Iyi ni Minisiteri y’Abanyarwanda bose, abagabo, abagore, abato n’abakuze."

Abajijwe niba ibyo Joseph Habineza yari yarijeje Abanyarwanda kugeraho mu myaka iri imbere bizakomeza, niba bihindurwa cyangwa bizahagarara, Minisitiri Uwacu yatanze igisubizo mu magambo make agira ati “Twasinyiye gukomeza imihigo, ntitwasinyiye gutangira imihigo.”

Ku kibazo cy’ivugururwa ry’Ikinyarwanda ahanini mu myandikire yanenzwe n’abatari bake, Minisitri Uwacu Julienne yavuze ko impinduka zari ngombwa, ko nta kidahinduka. Yongeyeho ko amabwiriza yo guhindura imyandikire y’Ikinyarwanda atasohotsemo ibibi gusa, hakwiye kwishimirwa ibyiza byayasohotsemo.

Ku kibazo cyo kuba MINISPOC yaba ifite inshingano zigongana n’iz’izindi nzego bikaba byabavangira mu kuzuza inshingano zayo, yavuze ko atari we ugena inyito n’inshingano bya Minisiteri, kandi ko inzego zose zuzuzanya.

Ku kibazo cy’ibirango by’umuco n’amateka byaheze mu mahanga, yavuze ko n’inyandiko z’Urukiko rwa Arusha biri kugorana kuzohereza mu Rwanda kandi ariko byakagombye kugenda, ko n’ibindi nabyo bigoranye.

Yongeyeho ariko ko bazakora ibishoboka byose, imishyikirano igakomeza, bakareba ko hari ibyabasha kugarurwa mu Rwanda.

Ikiganiro cyashojwe hakiri benshi mu banyamakuru bashaka kugira ibyo basiganuza, Minisitiri Julienne ababwira ko hakiri kare, igihe kizagera bakabaza ibibazo byose bashaka.

Mu biganiro hagati yabo, bamwe mu banyamakuru bavugaga ko ibisubizo bari guhabwa na Minisitiri mushya biri mu rwego rwa dipolomasi nk’iyo bamenyereye mu bubanyi n’amahanga, cyangwa mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gihe mu bijyanye n’imikino, imyidagaduro n’ibindi bari bamnyereye guhabwa ibisubizo byo mu rwego rwa tekiniki, byiganjemo imibare n’ibimenyetso.

Hari n’aberuye ko bahise babona ko Minisitiri Uwacu ashobora kuba atinya itangazamakuru, cyangwa se akaba yirinda kuribwira byinshi atararimenyera.

Minisitiri Uwacu yirinze kugira icyo asezeranya

Ikiganiro cyarangiye Minisitiri mushya wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yirinze kugira icyo asezeranya cyangwa atanga nk’umuhigo, dore ko aho yabazwaga ibisa bityo yibutsaga ko aje gukomezaibyatangiye.

[email protected]
Twitter: intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages