00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kubaka imihanda, Umujyi wa Kigali wizeye kwesa imihigo 100%

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 22 May 2015 saa 07:14
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wahize kubaka imihanda ya kaburimbo hirya no hino, kugeza ubu imwe yararangiye indi hari ibikibura kugirango ibe itunganyijwe neza bemeza ko mu kwezi kumwe byose bizaba birangiye.

Nyandwi Emmanuel, Umukozi ushinzwe ubwubatsi bw’imihanda mu Mujyi wa Kigali aganira n’Itangazamakuru kuwa 22 Gicurasi yavuze ko imihanda yahizwe kubakwa yarangiye hasigaye kunoza imwe n’imwe itararangira neza aho yemeza ko mu gihe kingana n’ukwezi ibitaranozwa bizaba byanogejwe.

Yagize ati “Igihe kirenga ukwezi gisigaye twahize kizarangira imihanda yose yarangiye n’amatara yarashyizweho, kugeza ubu ahangana na kilometero 8 twari twarahize gushyira amatara ku mihanda yashyizemo’’.

Nyandwi yagaragaje imihanda yubatswe irimo Cercle Sportif-Gikondo (Sajemu), Kibagabaga-Nyarutarama kuri MTN, umuhanda wa UTEXRWA-Gakinjiro ka Gisozi ukagera kuri FAWE yagaragaje ko iyo yose yubatswe ibisigaye bikaba bizarangira vuba.

Indi mihanda yubatswe ni uwa MINAGRI kugera Nyarutarama, Masaka kugera Kabuga, Nyirinkwaya ugera kwa RDB na Nyandungu ugera Masoro.

Imihanda imwe n’imwe yagaragaye ko yangiritse yavuze ko izavugururwa asobanura ko uburyo yubatswe ku kigero kidakwiye gusa yongeyo ko iri kubakwa ubu ba Rwiyemezamirimo bakurikiranwa ku buryo batakubaka uko biboneye.

Umujyi wa Kigali wibanze mu gukemuraho inzitizi zatumaga imirimo itararangirira igihe nko gukuraho imitungo y’abaturage batuye mu mbago z’imihanda igiye kubakwa no gukurikiranira hafi ba Rwiyemezamirimo.

Imihigo yahizwe mu kwezi kwa Kamena mu 2014 ikazarangira muri Nyakanga 2015 aho Umujyi wa Kigali wemeza ko ku bijyanye no kubaka imihanda bizaba byashyizwe mu bikorwa ijana ku ijana.

Rutikanga Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages